Antonio Guterres yatorewe kuba Umunyabanga Mukuru wa Loni

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Ukwakira 2016 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Umunya-Portugal, Antonio Guterres, yatorewe kuba Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, aho azasimbura Ban Ki-moon ugiye kumara imyaka 10 kuri uyu mwanya.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kane atowe n’Akanama k’umutekano ka Loni.

Abakandida 13 ni bo bari baratanzwe n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye, uyu mubare ukaba waragiye ugabanuka binyuze mu matora yagiye akorwa n’abagize akanama k’umutekano.

Guterres w’imyaka 67 y’amavuko abaye Umunyabanga Mukuru wa cyenda ndetse n’umunyaburayi wa mbere ugiye kuri uyu mwanya mu myaka 35 ishize nyuma y’umunya-Autriche, Kurt Waldheim, wawugiyeho mu myaka ya 1970.

Uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe wa Portugal kuva mu 1995 – 2002 yanayoboye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) kuva mu 2005-2015.

BBC ivuga ko Guterres wayoboye UNHCR mu bihe bitari byoroshye aho impunzi z’abanya-Syria ziyongeraga umunsi ku munsi, yavuze ko azagerageza guhindura imikorere ya Loni.

Nyuma yo gutorwa n’akanama k’umutekano, biteganyijwe ko izina rye rizagezwa imbere y’Inteko Rusange y’ibihugu 193 bigize Umuryango w’Abibumbye kugira ngo yemezwe burundu.

Azatangira kuyobora ku itariki ya 1 Mutarama 2017 kuko manda ya Ban Ki-moon izarangira ku itariki 31 Ukuboza 2016.

Antonio Guterres yatorewe kuba Umunyabanga Mukuru wa Loni

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza