00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angela Merkel yakomoje kubyo azahugiramo nava ku butegetsi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 31 Ukwakira 2021 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Chancelière w’u Budage, Angela Merkel yatangaje ko yishimiye kuva ku butegetsi yari amazeho imyaka 16, akabona umwanya wo kuruhuka no kwiyitaho, no gukora ibindi ataboneye umwanya ubwo yari umuyobozi.

Angela Merkel yavuze ko umwanya we agiye kuwuharira gutembera no gusoma ibitabo, no “kwinezeza nta mpungenge ko hari ikintu kidasanzwe cyaba mu minota 20.”

Mu mwaka wa 2018 nibwo Merkel yatangaje ko ataziyamamaza mu matora rusange yabaye mu kwezi gushize.

Amashyaka abiri yaje imbere mu matora ari mu biganiro ngo ashyireho Guverinoma ihuriweho, ari nabwo hazatoranywa Chancelièr mushya.

Mu gihe umuyobozi mushya ataraboneka, Merkel aracyayoboye u Budage kugeza igihe hazabonekera umusimbura.

Merkel w’imyaka 67 yatangaje ko yishimiye igihe cyose yamaze ayoboye u Budage, avuga ko ashobora kuzagira irungu n’agahinda k’ibyiza yagiye abonera ku buyobozi.

Angela Merkel yatangaje ko agiye kubona umwanya wo gutembera no kwiyitaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .