Angela Merkel agiye kwiyamamariza manda ya kane ayobora u Budage

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 21 Ugushyingo 2016 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Angela Merkel uyobora u Budage, yatangaje ko agiye kwiyamamariza manda ya kane ayobora iki gihugu nka ‘Chancellier’, mu matora rusange ateganyijwe muri Nyakanga 2017.

Merkel w’imyaka 62, yeruye ko agiye kongera kwiyamamaza kuri iki Cyumweru ku cyicaro cy’ishyaka ry’abakirisitu riharanira demokarasi, Christian Democratic Union (CDU).

Angela Merkel uri ku butegetsi mu myaka 11 ahereye mu 2005, aheruka gutakaza umubare munini w’abamushyigikiye ndetse hari impungenge ko ashobora gutorwa ku kigero cyo hasi, ahanini bishingiye ku kuba Abadage batanyuzwe na gahunda ze mu kibazo cy’abimukira.

Gusa ashimirwa kuba yarashoboye gushyira ku murongo ubukungu bw’u Budage mu myaka amaze ayobora iki gihugu, ndetse kibasha no kurenga ibibazo bikomeye by’ubukungu biheruka kwibasira u Burayi n’Isi muri rusange.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza