00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yishe abasivile icyenda muri Afghanistan, Aba-Tigray bigaramye ubwunzi bwa AU: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kanama 2021 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Indege zitagira abapilote z’igisikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zarashe abaturage icyenda bo mu muryango umwe mu Mujyi wa Kabul mu gitero cyari kigamije guhitana umwiyahuzi wari ugiye kwiturikirizaho igisasu ku Kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Hamid Karzai kiri i Kabul.

Abaturage bapfuye barimo abana batandatu, umuto muri bo yari afite imyaka ibiri gusa.

Iki gitero cyagabwe nyuma y’uko Amerika yari yabonye amakuru ko umutwe wa ISIS-K, uri gutegura igitero cya kabiri ku Kibuga cy’Indege cya Kabul, nyuma y’uko wari wagabye ikindi cyahitanye abantu 170 n’abasirikare ba Amerika 13.

Iki gitero cyagabwe ku modoka yari yuzuyemo ibiturika yari hafi y’Ikibuga cy’Indege, ari na cyo cyatumye gihitana n’abantu kuko iyi modoka yari iparitse mu gice gisanzwe gituyemo abantu.

Aba-Taliban bitegura gutangira kugenzura iki Kibuga cy’Indege, bavuze ko bababajwe n’ibyakozwe na Amerika kuko itigeze ibagisha inama mbere y’uko igaba iki gitero.

Amerika yishe abaturage icyenda bo mu muryango umwe i Kabul

==================================================

Aba-Tigray ntibakozwa ubwunzi bwa AU

Inyeshyamba z’Aba-Tigray, zikomeje guhangana n’ingabo za Leta ya Ethiopia mu gace ka Tigray kari mu Majyaruguru ya Ethiopie, zatangaje ko zitanyuzwe n’icyemezo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wo kohereza Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, nk’umuhuza mu kibazo cy’intambara kigiye kumara umwaka kiyogoza Tigray.

Umuvugizi w’abarwanyi b’Aba-Tigray, TPLF, Getachew Reda, yavuze ko ‘AU isa nk’ibogamiye ku ruhande rwa Leta ya Ethiopie’ ashimangira ko bizagorana kugira ngo impande zombi zumve zigeze ku musaruro witezwe mu gihe umuhuza asa nk’ubogamye.

Ethiopie na AU, ku bufatanye n’ibihugu nk’u Burusiya n’u Bushinwa, byamaganye icyifuzo cyari cyatanzwe, gisaba ko ikibazo cya Ethiopie gikemurirwa ku rwego mpuzamahanga bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Abibumbye, Leta ya Ethiopie ikavuga ko iki ari ikibazo kireba umutekano mucye imbere mu gihugu, kidakwiye gukemurwa n’umuryango mpuzamahanga.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, aherutse no kwamagana icyifuzo cya AU, yari yamusabye kwicara akaganira n’Aba-Tigray.

Hagati aho, iyi ntambara ikomeje kwagukira mu bindi bice bituranye na Tigray birimo Afar na Amhara, ahakomoka undi mutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba, OLA, na wo uvuga ko uri kwitegura guhangana na Leta ya Ethiopie.

Aba-Tigray bashinje AU kubogamira ku ruhande rwa Ethiopia mu biganiro biri kujya mbere hagati y'impande zombi

================================================

Israel na Palestine byasubukuye ibiganiro nyuma y’igihe kirekire

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Benny Gantz na Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, bagiranye ibiganiro nyuma y’igihe kirekire impande zombi zirebana ay’ingwe.

Ibi biganiro byibanze ku buryo impande zombi zishobora kongera imikoranire hagati yazo na cyane ko zari zimaze iminsi mu bushyamirane, bwanavuyemo imirwano yahuje umutwe wa Hamas n’ingabo za Israel.

Amakuru avuga ko ibiganiro byombi byagarutse ku buryo impande zombi zaganiriye ku buryo bwo kunoza umutekano, kongera ubucuruzi, kwemerera abaturage ba Palestine gukora muri Israel n’ibindi bigamije guteza imbere imibanire y’impande zombi.

Mbere y’ibi biganiro, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yari aherutse gusaba Minisitiri w’Intebe wa Israel, Naftali Bennett, gukora iyo bwabaga akazamura imibereho y’abaturage batuye muri Palestine.

Palestine na Israel zisubukuye ibiganiro hagati y'impande zombi byaherukaga mu 2014

=================================================

Abapilote ba Kenya Airways mu myigaragambyo ikomeye

Abapiloti n’abandi bakozi b’ikigo gikora ubwikorezi bwo mu Kirere cya Kenya, Kenya Airways, bakomeje imyigaragambyo bamagana icyo bita ‘akarengane’, gaterwa no kuba imishahara yabo yaragabanyijwe cyane ugereranyije n’iy’ubuyobozi bukuru bw’ikigo, ndetse no kuba badahabwa inkingo za Covid-19.

Mu bapiloti 400 b’icyo kigo, 200 nibo bakingiwe, mu gihe harimo abakomeje gukorera mu bice bikirangwamo ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, nk’u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abakozi babiri b’iki kigo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Ishyirahamwe ry’abapilote ba Kenya Airways, KELPA, ryatangaje ko ikindi kiri gutuma abapiloti batanyurwa n’imikorere y’iki kigo, ariko bagaraganyijwe umushahara ku kigero cya 30%, mu gihe abayobozi bakuru bivugwa ko bagihembwa umushahara wabo wuzuye, bakifuza ko batangira kongera guhembwa 95% by’umushahara wabo, nk’uko bigenda ku bandi bakozi.

Ibi ariko ubuyobozi bw’iki kigo bubitera utwatsi, bukavuga ko ikibazo cy’umushahara kizakemurwa vuba, ndetse ko abakozi bahembwa umushahara ungana na 95% ari abakozi bo ku rwego rwo hasi, barimo abakora isuku n’ibindi nk’ibyo.

Abapiloti ba Kenya Airways bakomeje imyigaragambyo bamagana kudahabwa inkingo no kugabanyirizwa umushahara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .