Amerika:Yirukanywe azira kwanga kurasa umwirabura wari ufite imbunda itagira amasasu

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 14 Nzeri 2016 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Stephen Mader, wari umupolisi muri leta ya West Virginia, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirukanywe ku mirimo ye nyuma yo kunanirwa kurasa umwirabura wari ufite imbuda itagira amasasu.

Muri Gicurasi 2016 ni bwo Mader wakoraga mu ishami rya polisi yo mujyi wa Weirton yoherejwe mu rugo rwari rwabayemo intonganya agasanga Ronald Williams w’imyaka 21 afite imbunda mu ntoki akanga kumurasa, undi mugenzi we w’umupolisi akaza agahita amurasa.

Nyuma y’amezi asaga ane ibi bibaye, Mader yahaye ikiganiro ikinyamakuru Pittsburgh Post-Gazette, asobanura impamvu yanze kurasa Williams n’uburyo byamuviriyemo kwirukanwa ku kazi.

Mader yavuze ko ubumenyi yakuye mu gisirikare kirwanira mu mazi bwo kubanza kwitegereza umuntu mbere yo kugira icyo ukora bwatumye atihutira kurasa Williams kuko yizeraga ko kumuvugisha biri butume acururuka ndetse agashyira imbunda hasi.

Ibi ariko byaje guhinduka ubwo abandi bapolisi babiri bahageze, umwe muri bo agahita arasa Williams akamwica. Aba bapolisi uko ari batatu bari abazungu.

Nubwo nyuma baje gusanga imbuda Williams yari afite nta sasu ryarimo, iperereza ryanzuye ko bamwishe nk’uburyo bwo kwirwanaho.

Akigera ku kazi Mader yahise ahamagazwa n’umuyobozi wa polisi ya Weirton, Rob Alexander wamubwiye ko bagiye kuba bamuhaye akaruhuko, ubundi hagakorwa iperereza niba koko akwiye kuguma mu gipolisi kuko yashyize ubuzima bwa bagenzi be mu kaga.

Nyuma nibwo yahawe ibaruwa imumenyesha ko amesezerano ye y’akazi asheshwe kuko kutarasa Williams ari ukunanirwa gukura ikibazo mu nzira.

Abunganizi be mu mategeko bahise bamugira inama yo gusezera mu mahoro kuko babonaga nta kintu kujya mu nkiko byamufasha.

Mader utanenga bagenzi be barashe Williams,avuga ko yababajwe n’uko nyuma yo kumenyeshwa ko yirukanywe, Alexander yahise atangaza ko bose uko ari batatu basubiye mu kazi.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Weirton bwanze kugira icyo buvuga kuri ibi byatangajwe na Mader.

Uyu mupolisi atangaje ko yirukanwe kubera kwanga kurasa umwirabura wari ufite imbunda, mu gihe polisi yo muri Amerika ishinjwa kurasa abakekwaho ibyaha badafite intwaro ariko ntibihanirwe.

Stephen Mader( hagati) yirukanwe ku kazi azira kwanga kurasa umwirabura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza