00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yavanye ingabo zayo muri Afghanistan; isiga Abanyamerika basaga 200 mu menyo ya rubamba

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 Kanama 2021 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Bwa mbere mu myaka 20 ishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavanye ingabo zayo muri Afghanistan, nyuma yo gutakaza abasirikare barenga 2000, ndetse n’ingengo y’imari y’amafaranga arenga miliyari 2000$.

Amerika yagiye muri iyi ntambara nyuma yo kugabwaho ibitero n’umutwe wa Al Qaeda mu 2001, bigasenya inyubako za World Trade Center ndetse n’abaturage hafi 3000.

Icyo gihe Afghanistan yayoborwaga n’Aba-Taliban, bahaga rugari imitwe y’iterabwoba irimo Al Qaeda, ikabona uko itegura ibitero kuri Amerika. Mu mezi make Aba-Taliban bari bamaze kwirukanwa, Amerika ikomeza guhangana nabo mu gihe cy’imyaka 20 ari nako igerageza kubaka ubuyobozi bw’igihugu bushingiye kuri demokarasi, uretse ko ruswa n’imiyoborere mibi bitatumye ibi bigerwaho.

Amerika ivuga ko yageze ku ntego zayo kuko yirukanye imitwe y’iterabwoba, ariko benshi bakibaza uburyo intego yagezweho mu gihe n’ubundi iki gihugu kiri kuyoborwa n’Aba-Taliban, nabo bafatwa nk’umutwe w’iterabwoba.

Abanyamerika bari hagati ya 200 na 250 bifuzaga kuva muri Afghanistan ntabwo babonye uko bavayo kubera kubura uko bagera ku Kibuga cy’Indege cya Kabul.

Ku rundi ruhande, abantu barenga ibihumbi 122 bavanywe muri Afghanistan, aho biganjemo abakoranye bya hafi n’igisirikare cya Amerika, ndetse n’abari mu byago byinshi byo kugirirwa nabi. Ibikorwa byo guhungisha Abaturage muri Afghanistan byatangiye ku itariki ya 14 Kanama uyu mwaka.

Amerika yavuze ko izakomeza gukurikirana ibiri kubera muri Afghanistan, ikibanda cyane ku bijyanye no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Amerika kandi iri gukorana bya hafi n’umutwe w’Aba-Taliban, kugira ngo Abanyamerika bakiri muri icyo gihugu bazabone uko bataha mu gihe ibintu bizaba bimaze gusubira mu buryo, ingendo z’indege zisubukuwe.

Aba-Taliban bishimiye cyane intsinzi yabo kuri Amerika, barasa mu kirere ndetse bazenguruka Umujyi wose bishimira iyi nsinzi.

Amerika yavanye ingabo zayo muri Afghanistan nyuma y'imyaka 20 zari zimazeyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .