Amerika yatambamiye icyifuzo cya Loni cyo gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro muri Sahel

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Gicurasi 2018 saa 03:02
Yasuwe :
1 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateye utwatsi icyifuzo cy’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, cyo gutera inkunga umutwe w’ingabo zihuriweho n’ibihugu bitanu, G5 Sahel, ugamije kugarura umutekano mu Karere ka Sahel.

Sahel ni agace kari hagati y’ubutayu bwa Sahara mu Majyaruguru ya Sudani, kakaba gakora ku Nyanja ya Atlantique ndetse n’Itukura. Umutekano muke muri Libya mu 2011, muri Mali mu 2012 ndetse n’intagondwa za Boko Haram, byasembuye cyane ibibazo by’umutekano muke byarangwaga mu Karere ka Sahel.

Kuva mu 2014, ibihugu bitanu; Mali, Mauritania, Niger, Burkina Faso na Tchad byashyizeho umutwe w’ingabo zihuriweho ugamije kugarura umutekano mu Karere ka Sahel wiswe ’G5 Sahel. Gusa ibikorwa by’uyu mutwe bishingiye ku nkunga z’ibihugu cyane cyane u Bufaransa.

Guterres yatanze icyifuzo cy’uko uyu mutwe ugizwe n’ingabo 5000 wahabwa inkunga na Loni igasimbura itangwa n’ibihugu ku giti cyabyo.

Gusa umuhuzabikorwa mu bya politiki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amy Tachco, yabwiye Akanama ka Loni k’umutekano ko igihugu cye cyateye utwatsi icyifuzo cya Loni cyo gutera inkunga uwo mutwe.

Ibihugu by’ibiterankunga byiyemeje gutanga miliyoni 500 z’amadolari kuva uyu mutwe washingwa ndetse umwaka ushize u Bufaransa bukiyemeza kuwushyigikira mu kurwanya iterabwoba. Umwaka ushize u Bufaransa bwananiwe kumvisha Amerika ko izashyigikira uyu mutwe.

Uyu mutwe w’ingabo zihuriweho ufite ibibazo byo gutinda no kubura kw’ibikoresho byo kwifashisha mu kugarura amahoro muri Sahel.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateye utwatsi icyifuzo cy’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, cyo gutera inkunga umutwe w’ingabo zihuriweho n’ibihugu bitanu, G5 Sahel, ugamije kugarura umutekano mu Karere ka Sahel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza