Amerika yashyizeho miliyoni 20 z’amadolari ku muntu uzatangaza amakuru ku mucuruzi ruharwa w’ibiyobyabwenge

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 13 Mata 2018 saa 04:21
Yasuwe :
1 0

Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amarika bishinzwe iperereza, FBI byatangaje ko hazatangwa igihembo cya miliyoni 20 z’amadolari, ku muntu uzatangaza aho Rafael Caro Quintero wamenyekanye kubera ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge aherereye.

Quintero uza mu bantu 10 bahigwa bukware na FBI ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo no kuba mu 1985 yarishe Enrique Camarena Salazar wakoraga mu Rwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, DEA.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa FBI, David Bowdich, yatangaje ko Quintero afatwa nka nimero ya mbere mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge muri Mexique, bityo bakeneye ubufasha bw’abaturage ngo atabwe muri yombi kuko ashobora guteza ibibazo byinshi.

Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse, Salazar yafashwe bugwate, akorerwa iyicarubozo ndetse aza kwicwa ahorwa kuba mu 1984 DEA yarafatiriye urumogi rwa Quintero rwari ruhinze ku buso bwa hegitari 25.

Caro Quintero uri mu kigero cy’imyaka 50 na 60, ashinjwa kuba kugeza umwaka utaha yari mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge bitandukanye birimo methamphetamine, héroïne, cocaïne n’urumogi.

Umuyobozi w’agateganyo wa DEA, Robert Patterson, yavuze ko mu minsi ishize Quintero yashyize hanze amashusho agaragara nk’ushaje, ndetse yemeza ko gushaka kumuta muri yombi bigamije kwihorera kandi bidakwiye.

Kuri Patterson ariko ngo asanga adashaje, ahubwo ari umuntu ukomeje kuyobora ikigo gikora ibyaha bitandukanye birimo n’ibitwara ubuzima bw’abantu.

Caro Quintero yafungiwe kwica Salazar ariko aza gufungurwa mu buryo budasobanutse mu 2013, aho yahise asubira mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge bikekwa ko yihishe muri Mexique.

Kuva mu 1950 ubwo hashyirwagaho urutonde rw’abanyabyaha 10 bashakishwa cyane, abagera kuri 484 muri 518 bari baruriho bamaze gutabwa muri yombi.

Umuntu uzatangaza aho Rafael Caro-Quintero aherereye azahembwa miliyoni 20 z'amadolari

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza