Amerika yashyize iterabwoba kuri ICC ishaka kuyikoraho iperereza

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 10 Nzeri 2018 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zizafatira ibihano bikomeye abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera i Hague, ICC, nibakomeza kuzikoraho iperereza ku byaha by’intambara abasirikare bazo bakoreye muri Afghanistan.

Ijambo John Bolton, umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Trump, ari buvugire i Washington ngo harimo ko ‘ICC idafite ububasha bwo gukora iperereza ku baturage ba Amerika cyangwa ibindi bihugu bitigeze bisinya amasezerano ayishyiraho’.

Ririmo kandi ko ubutegetsi bwa Trump buzahangana na ICC mu gihe izashaka gukomeza iperereza ku byaha by’intambara byakozwe n’abasirikare ba Amerika n’abo mu rwego rw’ubutasi mu ntambara yo muri Afghanistan.

Ati “Ntituzakorana na ICC. Nta bufasha tuzayiha. Ntituzajya muri ICC. Tuzareka ICC yipfire. N’ubusanzwe ku mpamvu iyo ariyo yose ICC kuri twe yarapfuye.”

Mu gihe ibi byashyirwa mu bikorwa, abacamanza ba ICC bose bakumirwa kwinjira muri Amerika, inkunga urukiko ruhakura zikagabanywa ndetse bagakurikiranwa n’inkiko za Amerika.

Ku rundi ruhande Amerika ngo ishobora kumvikana n’ibihugu ntibishyikirize ICC Abanyamerika yifuza.

Ni mu gihe ICC yifuza kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho ibyaha by’intambara, ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Reuters yanditse ko Bolton aza kuvuga ko Amerika ihita ifunga ibiro by’Ikigo giharanira ubwigenge bwa Palestine i Washington, kubera gushyigikira ko ICC ikora iperereza kuri Israel.

Amerika ntiyasinye ku masezerano ya Roma yashyizeho ICC muri 2002, kuko Perezida George W. Bush, wari ho icyo gihe yabirwanyaga. Gusa Barack Obama we yagerageje gukorana n’uru rukiko.

John Bolton umujyanama wa Trump mu by'umutekano byitezwe ko ari buvuge ijambo ry'iterabwoba kuri ICC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza