Kwamamaza

Amerika yasabye Loni kwemerera ingabo 4000 kujya muri Sudani y’Epfo

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 19:26' na Cyprien Niyomwungeri


Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zasabye akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kwemeza ko ingabo ibihumbi 4000 zoherezwa muri Sudani y’Epfo kugarura amahoro mu murwa mukuru Juba.

Reuters yatangaje ko ibi ari ibikubiye mu mbanzirizamushinga y’umwanzuro wagejejwe ejo ku Cyumweru imbere y’ibihugu 15 bigize ako kanama. Ukubiyemo kwemeza ko ingabo zo mu karere zoherezwa muri Sudani y’Epfo, zigakoresha uburyo bwose burimo ingufu no kwishora mu bikorwa bya gisirikare aho biri ngombwa.

Urimo kandi ko izi ngabo zizarinda umurwa wa Juba, ikibuga cy’indege n’izindi nyubako z’ingenzi, zizafatanya n’iz’Umuryango w’Abibumbye zisanzwe zibungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, UNAMISS zageze muri iki gihugu kuva cyabona ubwigenge muri 2011.

USA yanasabye ko Sudani y’Epfo ifatirwa ibihano bikomeye byo kutongera kugurishwa intwaro, mu gihe Guverinoma y’agateganyo ihuriweho n’impande zombi idakoranye neza.

Gusa iki cyemezo kigamije guca intege abarwana kizatorerwa bigendanye n’ibyo Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki-Moon azatangaza muri uku kwezi, ku bibera muri Sudani y’Epfo.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo abakuru b’ibihugu by’umuryango w’ubukungu bwa Afurika y’Iburasirazuba, IGAD, bemeje ko muri kiriya gihugu hoherezwa ingabo, nkuko byasabwaga cyane na Riek Machar wari Visi Perezida.

Ibihugu bikomeye ku Isi nk’ u Bushinwa, u Burusiya na USA ngo byiteguye gushyigikira uriya mwanzuro, nubwo ku rundi ruhande hari abasanga byaba ari ugusenya ingabo z’imbere mu gihugu kandi ari zo zitezweho gukora igisirikare gikomeye gihuriweho n’impande zombi.

Imirwano yongeye kwaduka mu ntangiriro z’ukwezi gushize ubwo ingabo za Perezida Salva Kiir zakozanyagaho n’iza Visi Perezida we Riek Machar. Ibihugu birimo Kenya, Ethiopia n’u Rwanda birateganya kohereza ingabo muri Sudani y’Epfo.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Ifoto y’umunsi
2016-09-27 08:20:56
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved