00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yasabye imbabazi ku gitero cyaguyemo abaturage 10 muri Afghanistan

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko cyicuza amakosa cyakoze ubwo cyarasaga ku modoka y’umuturage witwa Zamairi Ahmadi, kikamwicana n’abandi bantu icyenda bo mu muryango we, barimo n’abana barindwi, umuto muri bo afite imyaka ibiri gusa.

Ahmadi yari asanzwe akorana n’imiryango itabara imbabare, aho yari ashinzwe kuyigezaho ibirimo ibiribwa, amazi n’ibindi bitandukanye.

Nyuma y’uko umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu cyahitanye abantu 170 barimo n’abasirikare 13 ba Amerika, iki gihugu cyatangaje ko ‘kizihimura ku bagabye ibi bitero’ byigambwe n’Umutwe wa IS-K, ndetse bikavugwa ko uwo mutwe warimo gutegura ikindi gitero mbere y’amasaha macye ngo ingabo za Amerika zive muri Afghanistan.

Ku itariki ya 29 Kanama, Ahmadi yagiye mu kigo bikekwa ko cyakoreragamo umutwe wa IS-K, cyarimo kugenzurwa n’indege zitagira abapiloti za Amerika. Amashusho yerekanye ko hari abagabo bashyize ibintu mu modoka ya Ahmadi, aho byari bifunzwe neza nk’ibisasu bishobora guturitswa, nubwo amakuru yaje kwerekana ko ibyo barimo gupakira ari ibikarito by’amazi yari ashyiriwe abantu bayakeneye ku kibuga cy’indege cya Kabul, cyari cyuzuyeho abantu bifuza guhunga Afghanistan.

Mu nzira, indege za Amerika zakomeje gukurikirana imodoka ya Ahmadi, iza kugera ubwo ikandagira itiyo iraturika, biba ikimenyetso simusiga cy’uko uyu mugabo atwaye ibisasu, kandi abijyanye ku kibuga cy’indege kuko yari atuye mu birometero bitatu gusa uvuye aho cyubatse. Nyuma y’ibi byose nibwo Amerika yahise irasa iyi modoka, uyu mugabo n’abandi bantu barimo na Ahmad Naser wari warakoranye n’ingabo za Amerika nk’umusesenguzi, bitaba Imana.

Umunyamabanga Mukuru Ushinzwe Umutekano muri Amerika, Lloyd Austin, yavuze ko ‘Amerika isabye imbabazi’ kandi ko ‘izigira kuri aya makosa’.

Nyuma yo kuvana ingabo muri Afghanistan, Perezida Joe Biden yavuze ko igihugu cye kizakomeza guhangana n’imitwe y’iterabwoba iri muri icyo gihugu ndetse no mu nkengero zacyo, ikazabishobozwa no kurasisha indege zitagira abapiloti ku bintu n’ahantu iketse iterabwoba.

Icyakora uku kwibeshya kwaguyemo abaturage b’inzirakarengane, kwatumye abantu bibaza ku ikoreshwa ry’ubu buryo mu gihe kiri imbere, na cyane ko atari ubwa mbere impanuka nk’izi zihitana ubuzima bw’abaturage basanzwe.

Ibisasu bya Amerika byarashe imodoka yari itwaye imfashanyo zigenewe abari mu kaga, yitiranyijwe n'imodoka itwaye ibisasu byo kwica abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .