Amerika yasabye Ethiopia gukemura ikibazo cyo muri Tigray vuba na bwangu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Mata 2021 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Ethiopia gukemura ikibazo cy’imirwano yo muri Tigray n’ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bw’abaturage batuye muri iyi Ntara.

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yagiranye na Minisitiri w’Intebe muri Ethiopia, Abiy Ahmed yamusabye gukemura ikibazo muri Tigray we yavuze ko ‘ari akaga ku kiremwa muntu kari gututumba’.

Blinken yasabye Minisitiri Abiy Ahmed ko Ingabo za Eritrea ziri muri iyi ntara ya Tigray zahakurwa vuba byihuse. Byakunzwe kuvugwa ko muri iyi Ntara ya Tigray hari Ingabo za Eritrea zafashaga iza Ethiopia mu mirwano ndetse zikaba zaragiraga uruhare rukomeye mu guhohotera abaturage.

Yaba Guverinoma ya Ethiopia na Eritrea zakunze guhakana aya makuru gusa mu cyumweru gishize bitewe n’igitutu cy’amahanga, Minisitiri Abiy yemeye ko izi ngabo zari zihari ndetse avuga ko zatangiye gutaha.

Umuvugizi wa Minisitiri y’Ububanyi n’amahanga ya Amerika, Ned Price yavuze ko Ethiopia yongeye gusabwa ko Ingabo za Eritrea ziri muri Tigray zataha kuko nubwo yabyemeye nta kimenyetso kigaragaza ko iri kubishyira mu bikorwa.

Intara ya Tigray imaze igihe kinini irangwamo umutekano muke watumye abaturage bava mu byabo, ahanini kubera ubushyamirane hagati ya Leta n’inyeshyamba zo mu Ishyaka rya TPLF (Tigray People’s Liberation Front) zigometse ku butegetsi zigashaka kwigarurira ako gace.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken yasabye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia gukemura ikibazo cyo muri Tigray byihuse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .