00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yanenzwe kwifashisha Google mu iperereza

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Inzobere mu by’ubuzima bwite bwa muntu zanenze Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uburyo ikoresha ihiga abanyabyaha, aho isaba Google n’izindi mbuga kuyereka imyirondoro y’abazishakiyeho amagambo runaka mu gihe runaka.

Ni nyuma y’uko Forbes yabonye ku nyandiko z’urukiko igatangaza ko icyo gihugu kimaze imyaka gisaba imbuga zishakirwaho ibintu bitandukanye zizwi nka “search engines” kukigaragariza imyirondoro y’abazishakiyeho amagambo runaka mu gihe hakorwaga iperereza mu bihe binyuranye. Ni uburyo buzwi nka “Keyword Warrants”.

Muri rusange “Keyword Warrants” byari bizwi ko Amerika yasabye ni ebyiri gusa. Imwe ni iyo mu 2017 ubwo umucamanza wo muri Leta ya Minnesota yategetse Google kugaragaza amakuru y’umuntu wese wayikoresheje ari mu Mujyi wa Edina, agashaka amazina y’umuntu wari wariganyijwe.

Inshuro ya kabiri yari izwi ni iyahishuwe mu 2020, Guverinoma isaba amakuru ajyanye n’uwo ari we wese washatse adresse z’umwe mu batanze ubuhamya mu kirego cya R. Kelly maze inzu ye igatwikwa.

Forbes yatangaje ko mu 2019 ubwo inzego z’ubugenzacyaha muri Leta ya Wisconsin zari mu iperereza ku bagabo zakekaga ko bagize uruhare mu gusambanya no gucuruza umwana ziyambaje Google. Zayitegetse kugaragaza amakuru y’abayikoresheje bashaka amazina y’uwahohotewe, abashatse uko izina rya nyina rivugwa n’abashatse adresse ze igihe kirenze iminsi 16 mu mwaka.

Icyo gihe Google yasabwe gutanga amazina y’abo bantu, “IP address” ndetse na “CookieIDs” zabo. Yabitanze mu 2020 hagati, gusa raporo Forbes yerekanye ntigaragaza umubare w’abo amakuru yabo yatanzwe.

Ngo byari biteganyijwe ko ayo makuru yagombaga kugirwa ibanga na Minisiteri y’Ubutabera ikayamenya ari uko ashyizwe hanze. Iperereza riracyakorwa nayo ubu aracyapfundikiwe.

Na none kandi hagaragajwe indi “Keyword Warrant” yagizwe ubwiru, yakorewe muri Northern District of California mu Ukuboza 2020. Iyo nayo iracyahishwe uretse ko yigeze kuvugwaho mu rukiko.

Hanagaragajwe ko mu 2018 ubwo hakorwaga iperereza ku bisasu byaturikirijwe mu Mujyi wa Austin ho muri Leta ya Texas, hakozwe “Keyword Warrants” eshatu. Izo zo ngo zari zikubiyemo amakuru menshi kuko haba Google, Microsoft na Yahoo byari byasabwe kugaragaza amakuru y’abazikoresheje bashaka adresse n’amagambo ajyanye n’ibisasu, arimo “low explosives” na “pipe bomb”. Ingano y’amakuru yatanzwe ntiramenyekana.

Nyuma y’ibyagaragajwe n’iyo raporo, inzobere mu by’ubuzima bwite bwa muntu zabinenze zivuga ko binyuranyije n’amategeko kandi ko byarenganya bamwe mu gihe iperereza rikorwa.

Jennifer Granick ukora ubujyanama ku kurinda amakuru ari mu ikoranabuhanga muri American Civil Liberties Union, yagize ati “Gushakishiriza mu byo abantu bashatse kuri Google bifasha Polisi kubona abantu hashingiwe ku byo batekerezaga ku mpamvu runaka mu gihe cyahise. Uku ni ukujora inyungu, imyizerere, ibitekerezo, indangagaciro n’ubucuti bya rubanda.”

Yagaragaje ko kuba “Keyword Warrants” zidafite umwihariko n’igihe runaka kigenwe zikorerwa bituma hari ababa inzirakarengane. Kuba zikorwa mu ibanga, na cyo ni ikindi yemeje ko giteye impungenge.

Google yasobanuye ko ibikora nk’ubundi busabe bwose bwo gushyira mu bikorwa amategeko ariko ko yita ku kubahiriza uburenganzira bw’abayikoresha.

Amerika yanenzwe kwifashisha Google mu iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .