Ibi bihano byafashwe mu 2019 ku butegetsi bwa Donald Trump ubwo ubushinjacyaha bwa ICC bwatangizaga iperereza ku byaha byakozwe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Afghanistan n’ahandi.
Iki gihugu cyabyamaganiye kure kivuga ko ari ukuvogera ubusugire bw’igihugu cyabo.
Umwanzuro wo gukuraho ibihano Amerika yari yafashe ujyanye n’umurongo wa Perezida mushya Joe Biden wo kubyutsa imibanire myiza hagati ya Amerika n’imiryango mpuzamahanga, nubwo icyo gihugu atari umunyamuryango wa ICC.
Mu bihano Fatou Bensouda n’abakozi ba ICC bamwe na bamwe bari bafatiwe harimo kwamburwa viza zo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!