00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yahize kwihorera ku Burusiya ku gitero cy’ikoranabuhanga iheruka kugabwaho

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 3 Kamena 2021 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko “hari gushakwa” uburyo bushoboka bwo kwihorera nyuma y’igitero cy’ikoranabuhanga cyagabwe ku ishami rya Sosiyete y’Abanya-Brésil icuruza inyama, JBS, rihakorera.

Bivugwa ko icyo gitero cyabaye ku wa Mbere w’iki Cyumweru kigabwe n’abantu baturutse mu Burusiya, biza byiyongera ku mujinya icyo gihugu cyari gisanganywe ku bw’umuyoboro wa lisansi wazanaga 45% by’iyoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikuwe mu kigobe cya Mexique wafunzwe mu kwezi gushize mu buryo nk’ubwo.

AFP dukesha iyi nkuru yatangaje ko Biden yabajijwe niba hari icyo arakorera Perezida Vladimir Putin bitegura guhurira i Genève mu Busuwisi ku wa 16 Kamena 2021, arasubiza ati “Turi kwiga kuri icyo kibazo neza.”

Uretse ibyo bitero bibiri, Microsoft nayo iherutse gushinja ubutasi bw’u Burusiya kwiba amakuru y’ibigo n’imiryango byo muri Amerika bigera ku 150, aho nibura icyo gitero cyageze kuri email 3.000 z’abo mu bihugu 24 bakorana n’iyo miryango irimo na USAID.

Perezida Biden yabajijwe niba atekereza ko Perezida Putin yaba ari kumusuzuma mbere y’uko bahura, ati “Oya”.

Umuvugizi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Jen Psaki, yatangaje ko mu bizaganirwaho mu muhuro wa Biden na Putin n’icyo kigomba kuzamo, ndetse akakigaragaza no mu nama y’Ibihugu Birindwi bikomeye ku Isi iteganyijwe mu Bwongereza hagati ya 11 na 13 Kamena 2021.

Psaki yongeyeho ko no mu nama ya NATO n’iy’Ubumwe bw’u Burayi zizabera i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 14 na 15 Kamena 2021 icyo kibazo kigomba kuvugwaho kuko Biden azaba azirimo.

Yagize ati “Twiteze ko ibi bizaganirwaho mu ruzinduko rwa Perezida. Gucumbikira abanyabyaha bahungabanya cyangwa bashaka guhungabanya ibikorwa remezo nkenerwa cyane muri Amerika ntabwo tubyemera. Ibyo ntabwo twabyihanganira.”

Amerika ntiyigeze yerura ngo ivuge ko ugaba ibitero ari u Burusiya, yavuze ko icyo bukora ari ugucumbikira abagaba ibyo bitero, kandi ko “bushobora kugira uruhare mu kubihagarika no kubirwanya”.

U Burusiya bumaze iminsi bwikoma Amerika buvuga ko ntaho buhuriye n’ibyo bitero bushinjwa, bwavuze ko bwiteguye gufasha icyo gihugu mu iperereza nikiba kibubisabye.

Igitero cyazamuye umujinya wa Amerika cyagabwe ku ishami rya JBS igemura inyama muri icyo gihugu, Australie, Canada, Mexique, Nouvelle Zélande n’u Bwongereza. Amakuru yayo yari yibwe isubika ibikorwa.

JBS ifatwa nka sosiyete icuruza inyama ya mbere ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .