Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Joe Biden, Jen Psaki yavuze ko ingendo zijya ndetse n’iziva mu bihugu birimo u Bwongereza, Ireland, Brésil zizakomeza guhagarikwa anavuga ko haziyongeraho na Afurika y’Epfo.
Yagize ati “Kubera ko iki cyorezo kiri kurushaho gukara kandi na virusi nshya ziri gukwirakwira, iki si cyo gihe cyo koroshya ingendo zikorerwa mu muhanga. Kubera virus nshya ya, B1351, Afurika y’Epfo nayo yongerewe mu bihugu byashyiriweho ingamba.”
Psaki yavuze ko guhera kuri uyu wa Kabiri abantu bose bakorera ingendo muri Amerika yaba Abanyamerika cyangwa abanyamahanga bagomba kwerekana icyemezo cy’uko batarwaye Coronavirus cyatanzwe mu masaha 72.
Izi ngamba zije mu gihe Guverinoma nshya ya Biden itorohewe n’ingaruka z’iki cyorezo zirimo kuba kiri gukwirakwira cyane ndetse n’inkingo zikaba zikiri nke ugereranyije n’abazikeneye.
Biden a ari gukora ibishoboka byose kugira ngo inkingo ziboneke mu gihe cya vuba, aho yatanze igitekerezo cy’uko hakongerwa amafaranga angana na miliyari 1000$ azakoreshwa mu guhangana n’ikibazo cya Coronavirus.
Perezida mushya kandi yavuze ko intego yari afite yo gutanga inkingo miliyoni 100 mu minsi 100 yicaye ku ntebe y’ubuyobozi bwa Amerika, zishobora kwiyongera zikaba inkingo miliyoni 150. Akomeza avuga ko yizeye ko buri Munyamerika wese ushaka urukingo azarubona.
Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abarenga ibihumbi 420 bamaze kwicwa na Covid-19 mu gihe abarenga miliyoni 25 bayanduye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!