Amerika yafunguriye amarembo abashaka kujya kuyituramo binyuze muri ‘Green Card’

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 5 Ukwakira 2018 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafunguye uburyo buhesha abanyamahanga kuzajya gutura no gukorera muri Amerika mu 2020 buzwi nka ‘Green card’.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ko itangije visa lottery, izahesha viza abanyamahanga 50,000 mu mwaka wa 2020, bazatoranywa ku bw’amahirwe.

Kwiyandikisha bikorerwa kuri internet. Byatangiye ku wa 2 Ukwakira 2018, bikazasozwa ku wa 6 Ugushyingo 2018.

Mu bihugu bifite abaturage bemerewe kugerageza aya mahirwe, harimo n’u Rwanda.

Amabwiriza akurikizwa akurikizwa mu kwiyandikisha muri DV-2020 ni amwe ku bantu bose.

Gahunda ya ‘Green card’ yatangiye mu myaka 30 ishize hagamijwe guha ikaze abimukira batandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mwaka ushize, Perezida Donald Trump yari yasabye Sena y’igihugu ce ko gahunda ya Green Card yakurwaho nyuma y’aho Umunya-Uzbekistan winjiye muri Amerika agendeye kuri ayo mahirwe, yishe abantu umunani i New York mu Ukuboza 2017.

Yasabaga ko ubwo buryo bwo kwemerera abantu bose amahirwe bwakurwaho, hakemererwa gusa abashobora gutuma Amerika ikomeza kuba igihugu cy’igihangange.

Gusa iki cyifuzo cye Sena ntiyaje kucyemera.

Buri mwaka iyo uku kugerageza amahirwe yo kujya gutura Amerika byatangiye, mu Mujyi wa Kigali hari ababigira ubucuruzi, bagafotora abifuza kuzuza, abandi muri za Cyber Café bakuzuriza ababyifuza.

Amerika yafunguriye amarembo abashaka kujya kuyituramo mu 2020 binyuze muri ‘Green Card’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza