00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yaburijemo umugambi w’u Bushinwa wo kubaka ibirindiro bya gisirikare muri UAE

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Ugushyingo 2021 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yaburijemo umugambi w’u Bushinwa, bivugwa ko bwarimo kubaka ibirindiro bya gisirikare ku cyambu cya Khalifa kiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho ikigo cy’Abashinwa kizwi nka Cosco cyari gifite ibikorwa by’ubwubatsi.

Inzego z’ubutasi za Amerika zamenye amakuru y’ibi bikorwa ubwo amashusho ya satellite yerekanaga ibikorwa byo kubaka ikimeze nk’ububiko bw’ibicuruzwa bunini, bivugwa ko bwari kubikwamo intwaro ndetse ahari kubakwa hakaba harabanje gusakarwa.

Amerika yahise itanga umuburo ku buyobozi bwa UAE, bwagaragaje ko butigeze buha u Bushinwa uburenganzira bwo kubaka icyo cyambu, gusa imirimo yo gukomeza kucyubaka yahise ihagarikwa, nyuma y’uko Perezida Joe Biden avuganye na mugenzi we uyobora UAE, Mohammed bin Zayed al-Nahyan, akamwereka ibimenyetso byose by’ibyo bikorwa.

U Bushinwa bumaze imyaka ine bwubatse ibirindiro byabwo bya gisirikare bya mbere muri Djibouti, ku cyambu cya Doraleh kigenzurwa n’Abashinwa.

Nubwo Amerika ibuza ibihugu kubaka ibirindiro bya gisirikare mu bindi bihugu, iki gihugu kibifite kuri buri gace k’Isi, aho gifite ibirenga 700 binyanyagiye hirya no hino ku Isi mu bihugu bigera kuri 80.

UAE iteye imbere cyane kandi kigira uruhare mu bucuruzi mpuzamahanga, na cyane ko kibarizwamo Umujyi wa Dubai uri mu mijyi ikorerwamo ubucuruzi bwinshi. Iki gihugu kandi gifite umutungo kamere mwinshi, byose bituma ibihugu bikomeye nk’u Bushinwa na Amerika byifuza kukigiramo amaboko.

Amerika yaburijemo umugambi w’u Bushinwa wo kubaka ibirindiro bya gisirikare muri UAE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .