Amerika yabujije abafite MacBook Pro zagaragajweho ikibazo kuzinjiza mu ndege

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kanama 2019 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe umutekano w’indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FAA, cyahagaritse ko zimwe muri mudasobwa za MacBook Pro zongera kwinjira mu ndege, nyuma y’uko uruganda rwa Apple Inc. ruheruka gutangaza ko harimo izifite batiri zishobora guteza umuriro.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, FAA yavuze ko yamenye ikibazo cya batiri zashyizwe muri Apple MacBook Pro zimwe ndetse zanahamagajwe ku ruganda, kandi yabimenyesheje ibigo bikomeye by’indege by’Abanyamerika.

Iki kigo cyibukije ibigo by’indege gukurikiza amabwiriza y’umutekano yo mu 2016 ku bicuruzwa bifite izo batiri zahamagajwe ku ruganda ngo zihindurwe, bityo ntihagire mudasobwa za Apple irebwa n’ikibazo yinjizwa mu ndege nk’umuzigo cyangwa se nk’igikoresho umugenzi yemererwa kugendana.

Mudasobwa zirebwa n’ikibazo ni MacBook Pros za Retina zifite santimetero 38.1 (15-inch) zagurishijwe hagati ya Nzeri 2015 na Gashyantare 2017.

Muri Kamena Apple yasabye ko zisubizwa ku ruganda nyuma yo gusanga ko hari zimwe “batiri zishobora gushyuha cyane ku buryo zateza inkongi.”

Nk’uko Bloomberg yabitangaje, muri uku kwezi ikigo cyo mu Burayi nacyo cyaburiye ibigo by’indege kuri mudasobwa za MacBook Pro, gisaba ibigo by’indege bikorera muri ako karere kugendera ku mabwiriza yo mu 2017 ateganya ko ibikoresho bifite batiri za lithium-ion bigomba kuzimywa kandi ntibikoreshwe mu gihe indege iri ku rugendo.

Muri iki cyumweru ibigo bine by’indege zitwara imizigo bigenzurwa na Total Cargo Expertise aribyo TUI Group Airlines, Thomas Cook Airlines, Air Italy na Air Transat, byashyize mu bikorwa iri kumirwa rya mudasobwa zatunzwe agatoki.

MacBook Pro ntabwo ari byo bikoresho bya mbere by’ikoranabuhanga bikumiriwe mu ndege, kuko mu 2016 telefoni za Note 7 z’uruganda Samsung na zo zakumiriwe mu ndege, nyuma yo kugaragara ko batiri zazo zari zikomeje guturika.

MacBook Pro zakumiriwe mu ndege muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza