Kwamamaza

Amerika: Umwuzure wibasiye Louisiana nicyo kiza gikomeye kuva mu myaka ine ishize

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 12:41' na Mukaneza M.Ange


Umuryango Utabara imbabare (Croix rouge) watangaje ko umwuzure wibasiye leta ya Louisiana imwe mu zigize Leta zunze ubumwe z’Amerika, aricyo kiza gikomeye kibaye muri iki gihugu nyuma y’umuraba wabaye mu nyanja ya Atlantique mu 2012.

Imibare yerekana ko uyu mwuzure waturutse kumvura yaguye ku itariki ya 14 Kanama 2016 ikamara amasahe agera kuri 15, wahitanye abagera kuri 13, inzu ibihumbi 40 zikangirika.

Abashinzwe umutekano bafatanyije n’abaturage babashije kurokora ubuzima bw’abagera ku bihumbi 30 ndetse n’amatungo yo mu rugo 1400.

Visi perezida wa Croix rouge muri Amerika, Brad Kieserman yavuze iki ari cyo kiza gikomeye kibaye muri iki gihugu kuva mu myaka ine ishize, aho ibintu bifite agaciro ka miliyoni zisaga 30 z’amadorali byangiritse, umubare ushobora no kwiyongera.

Kieserman yakomeje avuga ko abantu batari bake bakeneye ubufasha bwihuse kuko bamerewe nabi cyane.

Jo Lee Misner uba mu gace ka Livingston kari muri 20 twibasiwe n’umwuzure yabwiye CNN ko ubwo imvura yagwaga yaguze ibintu byo kurya byinshi ariko atigeze atekereza ko ushobora kwangiza ibintu byinshi nk’uko byagenze ndetsen abantu bo mu muryango we abenshi bakaba badafite aho kuba.

Perezida Barack Obama yasabye Ikigo gishinzwe ubutabazi(FEMA) gukoresha imbaraga zishoboka zose mu gutabara no gufasha abagizweho ingaruka n’uyu mwuzure.

Obama ariko yanenzwe kuba atarahise yihutira gusura uduce twibasiwe ahubwo akigumira mu biruhuko ku kirwa cya Martha’s Vineyard kiri muri leta ya Massachusetts.

Ku wa Kane nibwo abaturage bo mu duce twibasiwe n’uyu mwuzure babashije gusubira mu ngo zabo ariko benshi ibyo bari batunze byarangiritse cyane.

Croix Rouge igaragaza ko kugeza ubu abagera ku 7000 badafite aho kwikinga.

Umwuzure wibasiye leta ya Louisiana wasize benshi batagira aho bikinga

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved