Kwamamaza

Amerika: Umuyobozi mu idini ya Islam yishwe arashwe

Yanditswe kuya 14-08-2016 saa 09:13' na Mukaneza M.Ange


Imam Maulama Akonjee wari umuyobozi mu idini ya Islam n’umwunganizi we Thara Uddin bapfuye barasiwe muri Leta ya New York imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Akonjee w’imyaka 55 na Uddin ufite 64 barashwe ku wa Gatandatu ubwo bari mu nzira bava mu musigiti wa al-Furqan Jame uri mu Mujyi wa Queens.

Uyu musigiti ukunda guhurirwamo n’aba-Islam bakomoka muri Bangladesh.

Akonjee yari amaze imyaka ibiri gusa yimukiye muri uyu mujyi, mbere akaba nawe yari atuye muri Bangladesh.

Polisi yatangaje ko uwabishe yabaturutse inyuma akabarasa mu mutwe ariko ko ntawahita yemeza ko bazize ukwemera kwabo.

Ibi ariko bitandukanye n’ibivugwa na bamwe mu bari basanzwe bazi aba bagabo bombi bahamya ko bishwe kubera urwango dore ko bari banambaye amakanzu agaragaza ko ari Aba-Islam.

Afaf Nasher uhagarariye Ihuriro ry’abayisilamu muri New York yabwiye Reuters ko Akonjee na Uddin bari abantu bakunzwe cyane ndetse banafite inshingano zo kuyobora abandi ari nayo mpamvu mu gihe babibuka basaba ko ubutabera bwatangwa.

Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane uwabarashe n’impamvu yabimuteye.

Imam Maulama Akonjee yari umuyobozi mu idini ya Islam
Agahinda ni kose ku bayisilamu babuze abavandimwe babo

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved