Kwamamaza

Amerika:Trump yatanze umuti wo guhangana na Islamic State

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 10:59' na Mukaneza M.Ange


Donald Trump, umukandida w’ishyaka ry’aba-republicans mu matora ya perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko mu rwego rwo guhashya iterabwoba, abimukira bakwiye kujya babanza gusuzumwa niba nta ngengabitekerezo y’ubuhezanguni bafite.

Yabivuze ku wa Mbere ubwo yari muri leta ya Ohio, imwe mu zigize US, akaba yashakaga kugaragaza intumbero afite mu kurandura iterabwoba rikorwa na Islamic State.

Trump wemeza ko ari we ukwiye guhabwa inshingano zo guhangana n’ibibazo by’iterabwoba biri ku isi no muri Amerika by’umwihariko, yagereranyije uru rugamba n’intambara y’ubutita (cold War) avuga ko kurutsinda bisaba ko Amerika yongera gutekereza ku mategeko yayo.

Uyu muherwe wigeze kuvuga ko abayisilamu b’abimukira bakwiye kwirukanwa muri Amerika yongeye gusaba ubuyobozi gukumira abantu bose bavuye mu bice by’Isi bizwiho guturukamo abakora iterabwoba.

Trump wiyemeje gukorana n’abayisilamu batari abahezanguni yanasabye ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka kujya abimukira n’impunzi ziturutse mu bihugu birwanya ubutinganyi ndetse bikarangwa no kutubahiriza uburenganzira bw’umugore.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko kugira ngo ibi bikorwe, Trump yavuze ko mbere yo kwinjira muri Amerika, abimukira bakwiye kujya bakorerwa isuzuma kugira ngo hemererwe gusa abafite amahame n’icyubahiro by’abanyamerika.

Yanagarutse kuri Hillary Clinton avuga ko adafite ubushobozi n’imbaraga zo guhangana n’umutwe wa Islamic State n’ibindi bibazo Amerika ifite muri iki gihe.

Jake Sullivan umujyanama wa Hillary Clinton we yavuze ko aya magambo ya Trump agamije kujijisha no gushaka kwibagiza abantu ko yigeze gutangaza ko abayisilamu bakwirukanwa muri Amerika ndetse umwe mu bagize ikipe imufasha mu bikorwa byo kwamamaza akaba yarashyize umukono ku itegeko ryamagana abatinganyi muri Leta ya Indiana.

Ni mu gihe ariko benshi mu bafatanyije na Trump mu bikorwa byo kwiyamamaza bashyigikiye ibitekerezo bye aho banasaba leta gushyira hanze urutonde rw’abimukira bemerewe kuza muri Amerika kuva mu 2001 ubu bakaba bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba.

Banagaragaje kandi bimwe mu bihugu abaturage babyo badakwiye kwemererwa muri Amerika, muri byo hakaba harimo Syria, Libye na Afghanistan.

Mu minsi ishize ni bwo uyu muherwe ukunze kurangwa n’imvugo zitavugwaho rumwe yashinje Perezida Barack Obama na Hillary Clinton wigeze kuba umunyamabanga wa US kuba barafatanyije gushinga umutwe wa Islamic State.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved