00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Kurasana mu ruhame bikomeje gufata indi ntera kuva Covid-19 yadutse

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 24 Kamena 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Imibare y’abantu barasanira mu ruhame muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarazamutse mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 aho yiyongereye ku rugero rwa 65 % mu mezi atandatu ya mbere ya 2021 ugereranyije n’imibare yari yabaruwe mbere y’icyo cyorezo muri 2019 mu gihe nk’icyo.

Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira urugomo rwifashisha intwaro rumaze kugaragara inshuro 274 zikaba zariyongereyeho 40 % ugereranyijwe n’izari zabaruwe mu gihe nk’iki mu mwaka ushize nk’uko bigaragazwa n’Ikigo Kibika amakuru arebana n’ihohotera rikorwa hitwajwe imbunda, GVA.

Uru rugomo n’ihohotera bimaze guhitana abantu b’ingeri zitandukanye harimo n’umwana w’amezi 18 ndetse n’undi w’imyaka ine, ibintu bikomeje gufata indi ntera aho ubu ibipimo bigaragaza ko iri hohotera ryazamutse ku rugero rwa 65 % ugereranyije n’uko byari byifashe mu 2019 mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka.

Umwaka ushize hari habaye ibikorwa nk’ibyo bigera mu 194 mu gihe uwawubanjirije wa 2019 hari habaye ibyo bikorwa 164 byose mu gihe cy’amezi atandatu abanza y’iyo myaka, naho muri uyu mwaka mu gihe nk’icyo bikaba byarazamutse bikaba 274.

Mu mpera z’icyumweru gishize honyine, abantu 10 barishwe abandi bagera muri 50 barakomereka mu mijyi ya Illinois, Georgia, Carolina ya Ruguru, Ohio, Texas na Washington.

Uru rugomo n’ihohotera abashakashatsi bavuga ko ahanini rwongerewe n’icyorezo cya Coronavirus cyadutse abantu bagashyirwa muri gahunda zirimo na Guma mu Rugo, ubushomeri no kubura akazi mu bantu bikiyongera nk’uko urubuga trtworld rubitangaza.

Mu mwaka wa 2020 GVA itangaza ko Abanyamerika hafi ibihumbi 20 bishwe barashwe mu gihe abagera ku bihumbi 24 bo bapfuye bazize ubwiyahuzi bukorwa hifashishijwe imbunda.

Ikigo gishinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI cyatangaje ko abantu bagiye bagira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bagaruka cyane muri ibi bikorwa by’ihohotera ryifashishije imbunda aho batangaje ko 25 % by’ibyo bikorwa usanga byakozwe n’abigeze kugira ibyo bibazo.

Kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari itegeko ryemerera abantu gutunga imbunda na byo biri mu bitiza umurindi ibi bikorwa bikunda guhitana ubuzima bw’abatari bake mu buryo bw’amanzanganya.

Urugomo rukoresheje imbunda rukomeje kwiyongera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .