Amerika ishobora kugabanya abasirikare bayo muri Afurika

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Nzeri 2018 saa 01:07
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje umugambi wo kugabanya abasirikare bayo mu bihugu bya Afurika ihereye kuri Niger, nyuma y’igitero cyahitanye bane mu Ukwakira 2017.

Amerika yatangaje ko ishobora gufunga inkambi z’abasirikare muri Cameroun, Kenya, Libya na Tunisia n’ibindi birindiro birindwi mu munani bigamije kurwanya iterabwoba muri Afurika, mu gihe bizaba byemejwe na Minisitiri w’Ingabo, Jim Mattis.

Bamwe mu basirikare bashobora kuzaguma muri Somalia na Nigeria gusa nta makuru yatangajwe niba hari abazoherezwa gusimbura abazagenda.

Muri Nyakanga, Umuyobozi uhagarariye Ubutumwa bw’Ingabo za Amerika muri Afurika, Gen. Thomas D. Waldhauser, yabwiye The New York Times ko hari andi matsinda ashobora guhindagurika mu gihe Minisiteri y’Ingabo izemeza igabanywa ry’ingabo zihoraho.

Yagize ati “Ntabwo twagenda ngo tuhasige gutya gusa.”

Iki cyemezo kiri mu mugambi wa Amerika wo kongera ingufu z’igisirikare mu guhangana n’ibibazo iri guterwa n’u Bushinwa n’u Burusiya.

Amerika ifite abanzi benshi muri Niger, igihugu gihana imbibi na Mali, ahakambitse al Qaeda n’indi mitwe yiyitirira Idini ya Islam. Ikora kuri Libya aho IS n’indi mitwe ibarizwa ndetse na Nigeria, ahari indiri ya Boko Haram.

Mu Ukwakira uyu mwaka nibwo abarwanyi bikekwa ko ari abo muri Islamic State bateye itsinda ry’Ingabo zihariye za Amerika rya Green Berets hafi y’umupaka wa Mali.

Imirwano yamaze isaha imwe yaguyemo abasirikare bane ba Amerika, uwabasemuriraga n’abasirikare bane bo muri Niger.

Iperereza ryakozwe kuri iki kibazo ntacyo ryagezeho.

Abasesenguzi bavuga ko icyemezo cyo kuvana ingabo muri Afurika gishobora gutuma yigarurirwa n’u Bushinwa n’u Burusiya bimaze kugaragaza inyota yo kuzamura imikoranire.

Amerika ishyira miliyoni $100 buri mwaka mu bikorwa by’ingabo zihariye mu kubungabunga umutekano w’ahari iterabwoba.

Mu 2017 hakoreshejwe miliyoni $80 zashowe muri gahunda 21 zitandukanye.

Abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Djibouti ku wa 21 Ukuboza 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza