Amerika igiye kwifashisha ibizamini bya ADN mu guhuza abimukira n’abana babo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nyakanga 2018 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatangaje ko bugiye kwifashisha ibizamini bya ADN byerekana amasano hagati y’abantu, kugira ngo bubashe guhuza abana 3000 b’abimukira n’ababyeyi babo batandukanyijwe ku mupaka w’iki gihugu na Mexique.

Guhera muri Gicurasi uyu mwaka ubutegetsi bwa Trump bwafashe icyemezo cyo kutihanganira na busa abimukira batemewe n’amategeko, bituma abana n’urubyiruko batandukanywa n’ababyeyi babo bashyirwa mu bigo bafungiyemo, naho ababyeyi bakurikiranwaho kwinjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubuzima muri Amerika, Alex Azar, yatangaje ko ibizamini bya ADN bikenewe kugira ngo bubahirize icyemezo cy’urukiko cyo kuba bahuje abana n’ababyeyi babo bitarenze ku wa 10 Nyakanga ku bana batarengeje imyaka ine no ku wa 26 Nyakanga ku bana bafite imyaka itanu kugeza kuri 17.

Azar ufite mu nshingano ibigo byashyizwemo abimukira, avuga ko abana bagera ku 100 bari munsi y’imyaka itanu.

Nkuko BBC yabitangaje, impirimbanyi z’uburenganzira bw’abimukira zagaragaje impungenge ko ibi bizamini bishobora gukoreshwa na Guverinoma ya Amerika mu zindi mpamvu zirimo no kugenzura abo bimukira mu buzima bwabo bwose. Bavuga kandi ko abo bana barimo abakiri bato cyane ku buryo batemerewe gukorwaho icyo kizamini.

Ubutegetsi bwa Amerika buvuga ko uburyo gakondo bwo kwifashisha amafishi y’ivuka ry’abana ngo bahuzwe n’ababyeyi, bwatwara igihe kirekire kandi hari itariki ntarengwa yatanzwe n’urukiko.

Umubyeyi watawe muri yombi kubera kwinjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko yahitaga atandukanywa n’abana be, akajya gukurikiranwa n’ubutabera hanyuma abana bakajyanwa mu kigo cyateganyijwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza