Amerika igiye kugabanya umubare w’abajya guturayo kuri Green card

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Kanama 2017 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyigikiye umushinga w’itegeko ugamije kugabanya abimukira bajya gutura muri Amerika badafite ubushobozi buhanitse bw’umurimo, hagatangira uburyo buzajya buha amahirwe abantu bafite icyo bazi gukora by’umwihariko.

Ubu buryo bwo guhesha umunyamahanga gutura no gukorera muri Amerika buzwi nka ‘green card’ mu gihe cy’imyaka 10, bigakunda ku muntu ubusabye ariko akenshi bigasa n’aho kubona ubwo burenganzira ari umukino w’amahirwe.

Nk’uko Ijwi rya Amerika ryabitangaje, uwo mushinga ugamije kuvugurura imyinjirire y’abimukira muri Amerika mu gusigasira ubukungu bw’icyo gihugu wiswe RAISE (Reforming American Immigration for a Strong Economy) Act.

Uzagabanya umubare w’abantu bajyaga bemererwa guturayo by’igihe kirekire n’abajyayo kubera green cards, bakagera ku 500,000 mu mwaka, mu gihe uyu munsi nibura buri mwaka hajyayo abagera kuri miliyoni.

Muri ubwo buryo, kuba umuntu yavuga icyongereza no kuba yabasha kwibonera imibereho bizajya bihabwa umwanya munini mu gihe asaba green card.

Perezida Trump yashimye iryo vugurura ryazanwe n’abasenateri Tom Cotton uhagarariye Arkansas na David Perdue wa Georgia, avuga ko ari bumwe mu buryo bukozwe mu kugenzura unze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati "Nk’umukandida niyamamaje ngaragaza uburyo abantu bakwiye kwinjira muri Amerika hashingiwe ku bushobozi bafite hagamijwe kurengera abakozi b’abanyamerika n’abanyamerika batanga imisoro, kandi niyo mpamvu uyu munsi turi hano.”

Gusa uyu mushinga ntabwo uvugwaho rumwe, kuko abahanga 1500 b’Abanyamerika baheruka kwandikira Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu bagaragaza ko abimukira ari amahirwe kuri Amerika kurusha kuba ikibazo ku bukungu n’abakozi b’abanyamerika.

Perezida Trump (hagati) ari kumwe na Sen. Tom Cotton (Iburyo) na Sen. David Perdue (ibumoso)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza