Ni umusanzu ugiye gutangwa nyuma y’uko Perezida Joe Biden akimara kugera ku butegetsi mu mateka yasinye bwa mbere harimo iryo kuvuguruza icyemezo cy’uwo yasimbuye kuri uwo mwanya,Donald Trump, gikura icyo gihugu mu banyamuryango ba OMS.
Ubwo habaga inama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano mu buryo bw’ikoranabuhanga,Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yavuze ko uku kwezi kuzarangira icyo gihugu cyatanze miliyoni 200$ kibereyemo OMS.
Yakomeje ati “Iyi ni intambwe y’ingenzi cyane mu kuzuza inshingano tugomba mu buryo bw’amafaranga nk’umunyamuryango wa OMS, ndetse iragaruka ku kugusubirana inshingano zacu zo kumenya neza ko OMS yabonye ubufasha ikeneye mu guhangana n’icyorezo, ari nako dushaka uko tugenda tubivugurura mu bihe bizaza.”
Blinken yasabye amahanga gufatanya bakarwanya ibihuha n’amakuru ayobya ku nkingo za Coronavirus, ndetse bagahagurukira gushyira hamwe mu gusangizanya amakuru ayo ari yo yose yagira uruhare mu kugaragaza inkomoko y’icyorezo kimaze kwandura abasaga miliyoni 110 mu Isi.
Muri Mata 2020, nibwo Perezida Trump yashinje OMS kubogaminra ku Bushinwa, ntifashe Leta zunze Ubumwe za Amerika uko bikwiye kandi ari cyo gihugu gitanga umusanzu uri hejuru. Icyo gihe igihugu cye cyashyiragamo miliyoni 450$ ku mwaka, naho u Bushinwa bugashyiramo miliyoni 40$ ku mwaka.
Ku wa 6 Nyakanga 2020, uwo mugabo wanenzwe bikomeye kunanirwa guhangana n’icyorezo yakuye igihugu cye muri OMS.
Mu kwakira uwo mwaka Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko yizeye ko icyo gihugu gishobora kuzasuzuma umwanzuro ugayitse cyafashe kikisubiraho “kuko icyorezo nticyabasha guhashywa mu gihe habayeho ukwiganyabamo ibice.”
Icyizere cya Tedros cyabaye impamo mu ijoro ryo kuwa 20 Mutarama 2021, ubwo Joe Biden yongeraga gusinya itegeko ryemerera icyo gihugu kuba umunyamuryango wa OMS.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!