Amerika igiye gufasha Maroc kurwanya iterabwoba

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Abadepite Depite Joe Wilson na Carlos Curbelo bo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains na Gerry Connolly wo mu ry’Aba-Démocrates bashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika umushinga w’itegeko ryo kuzahura umubano w’iki gihugu n’Ubwami bwa Maroc no kugifasha guhangana n’ibibazo by’umutekano muke.

Uyu mushinga w’itegeko wamagana imikoranire ihishe hagati y’abarwanyi bo muri Sahrawi bashaka gukura Maroc mu Burengerazuba bwa Sahara (Polisario) n’ab’umutwe wa Hezbollah, baterwa inkunga na Iran mu kudurumbanya ibihugu bya Afurika ya Ruguru n’ahandi.

Sahrawi Arab Democratic Republic yashinzwe na Polisario, ishyaka ryaharaniraga ubwigenge bwa Sahara (Saguia el Hamra) na Rio de Oro muri Maroc.

Amakimbirane yo mu Burengerazuba bwa Sahara hagati ya Polisario Front n’Ubwami bwa Maroc afite imizi mu gihe cy’ubukoloni ubwo Polisario yakimbiranaga n’abakoloni ba Espagne mu 1973–1975, ashibukira ku yo hagati ya Polisario na Maroc mu (1975–1991).

Depite Joe Wilson abinyujije ku rubuga rwe yamaganye ibikorwa bya Polisario, iterwa inkunga na Iran.

Yagize ati ‘‘Ubwami bwa Maroc bwabaye igihugu cya mbere cyagize ubumwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1777 ndetse bukomeza gukorana na yo mu kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika y’Amajyaruguru.’’

Umushinga w’itegeko unenga Iran ko “Iha inkunga y’amafaranga n’ibikoresho ku mitwe y’iterabwoba nka Hezbollah, Amerika yemeje ko uhungabanya umutekano.”

Rinatunga agatoki intego za Iran n’imitwe iyishamikiyeho ifite ibikorwa bihabanye n’intego za Amerika mu bijyanye n’umutekano.

Iyi nyandiko isaba Perezida Trump; Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo na Ambasaderi wa Amerika muri Loni gutanga inkunga mu guhosha amakimbirane ya Sahara, Amerika yakunze kugaragaza ko ari umushinga ukwiye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Maroc, Nasser Bourita, yatangarije Morocco World News ko iyi ari ntambwe ifatika ku mubano umaze imyaka hagati y’igihugu cye na Amerika.

Ati “Imikoranire ihamye mu by’ubukungu n’umutekano igomba gushingira ku kubungabunga amahoro n’iterambere ry’akarere. Tuzakomeza imikoranire na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kurwanya iterabwoba no guhangana n’abashaka guhungabanya akarere ka Afurika y’Amajyaruguru.”

Maroc na Iran biheruka guca umubano kubera ikibazo cya Hezbollah na Polisario.

Umushinga w’itegeko uzanyura mu nzira zose ziwemerera kwemezwa nk’itegeko. Niwemezwa uzatuma Amerika ishyigikira urugendo rw’ubwigenge bwa Maroc, mu gufasha abaturage bo muri Sahara kwigira mu kwicungira umutekano no kwisubiza agaciro kabakwiye.

Inteko ya Amerika yashyikirijwe umushinga w’itegeko rizafasha Maroc kurwanya iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza