Kwamamaza

Amerika: Abantu barindwi bahitanywe n’umwuzure

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 09:05' na Bizimana Jonathan


Imibare y’abantu bahitanywe n’umwuzure wibasiye Leta ya Louisiana muri Amerika ikomeje kwiyongera, kuri ubu abagera kuri barindwi nibo bamaze kumenyekana ko bahasize ubuzima, naho ibihumbi 20 bahise bahabwa ubutabazi bwihutirwa.

Ku cyumweru tariki ya 14 Kanama 2016, nibwo Perezida Obama yatangaje ko muri Leta ya Louisiana habaye umwuzure, nyuma y’uko Guverineri wayo John Bel Edwards avuze ko mu majyepfo ya Louisiana abaturage batabawe ubwo imodoka n’ inzu zabo byarengerwaga n’amazi, ndetse n’ ibitaro bikaba byarangijwe n’uyu mwuzure.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cyatangaje ko aka gace karengewe n’amazi, biravugwa ko gashobora kongera kwibasirwa n’ inkubi y’imiyaga myinshi ituruka ku kigobe cya Mexico yerekeza mu kibaya cya Ohio nkuko Al Jazeera ibitangaza.

Guverineri Edwards yavuze ko n’ubwo uyu munsi hari umucyo amazi akomeza kwiyongera mu duce tunyuranye, bityo rero abaturage bagomba gukomeza kuba maso.

Colonel Michael Edmonson , umwe mu bapolisi muri Leta ya Louisiana yavuze ko hari kwifashishwa kajugujugu mu gushyira ibiribwa n’amazi abaturage bakizitiwe n’umwuzure.

Abashinzwe umutekano muri Louisiana bagera ku 1700 boherejwe ahabereye iri sanganya mu rwego rwo gukomeza gutanga ubufasha n’ibikorwa by’ubutabazi.

Umwuzure wibasiye Leta ya Louisiana wahitanye abantu barindwi
Imodoka z'abaturage zari zarohamye mu mazi
Amafarashi yurijwe imodoka ajyanwa ahantu hatekanye

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Ifoto y’umunsi
2016-09-27 08:20:56
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved