Kwamamaza

Amerika:Imfungwa 15 zari i Guantanamo zoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 12:12' na Bizimana Jonathan


Amerika yatangaje ko yimuriye imfungwa 15 zari zifungiye muri gereza ya gisirikare ya Guantanamo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, umubare munini w’imfungwa zimuwe kuva Barack Obama yatangira kuyobora iki gihugu.

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika buvuga ko iyimurwa ry’imfungwa cumi n’ebyiri zituruka muri Yemen n’eshatu zo muri Afghanistan ryatumye umubare w’imfungwa zari zifungiye muri iyi gereza ugabanuka ukagera kuri 61 gusa.

Bamwe muri izo mfungwa zoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bari bamaze imyaka 14 barafashwe ariko batarakorerwa dosiye ibashinja.

Kuki Obama ashaka ko gereza ya Guantanamo ifungwa?

Gereza ya Guantanamo iherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Cuba yafunguwe muri Mutarama 2002 na George W Bush, wigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yafungirwagamo abakekwaho iterabwoba. Icyabaye imbarutso yo kuyishyiraho ni igitero cyo kuwa 11 Nzeli 2001, Al-Qaeda yagabye kuri Amerika.

Kuva yashingwa abasaga 779 bamaze kuyifungirwamo, abagera ku icyenda bayiguyemo. Mu mfungwa zarekuwe muri iyi gereza, izigera kuri 532 zarekuwe ku buyobozi bwa George W Bush. Abenshi mu barekurwa basubira mu mirimo ya Gisirikare.

Ku bwa Perezida Obama, ngo gereza ya Guantanamo ihabanye n’indangagaciro igihugu kigenderaho,ndetse bituma amahanga ahora yivovota.

Yakomeje atangaza ko iyi gereza ituma abiyahuzi, ndetse n’abatavuga rumwe na Amerika bakomeza kwiyongera.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitanga miliyoni 445 z’amadorali agenda kuri iyi gereza buri mwaka.

Obama ushaka gufunga iyi gereza aracyazitiwe no kuba Inteko Ishinga Amategeko, itaremeza iby’uwo mwanzuro. Abanyapolitiki ku ruhande rw’Aba- Républicains n’Aba-Democrates batangaza ko imfungwa ziri muri Guantanamo zitagomba kuza ku butaka bw’Amerika, cyangwa ngo zijyanwe muri gereza z’abasivili, kubera ko ziteye ubwoba cyane.

Iri ni ihurizo rikomeye kuri Trump mu gihe yaba atorewe kuyobora Amerika

Umuyobozi wa komite ishinzwe Ububanyi n’Amahanga mu ishyaka ry’Aba- Républicains, Ed Royce yanenze bikomeye iyoherezwa ry’imfungwa mu bindi bihugu, avuga ko zizatera ikibazo gikomeye aho zajyanywe.

Ati " Ni ikibazo giteye inkeke kubona abantu bari ku isonga mu iterabwoba rimaze kuzahaza Isi barekurwa. Bishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku baturage b’ibihugu izi mfungwa zoherezwamo."

Donald Trump, umukandida uhagarariye ishyaka ry’Aba- Républicains mu matora y’umukuru w’igihugu, yashimangiye ko atazafunga gereza ya Guantanamo ahubwo azayuzuzamo inkozi z’ibibi akagarura n’ibihano bikakaye ibyo Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu wita itotezwa.

Ibihugu byakunze koherezwamo izi mfungwa ku butegetsi bwa Obama birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Georgia, Sénégal, Arabie Saoudite, Slovakia, Morocco, u Bwongereza, Mauritania, Oman, Bosnia, Montenegro, Algeria, Kazakhstan, Uruguay, Estonia na El Salvador.

Imfungwa 15 zari zifungiye muri gereza ya Guantanamo zoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved