Ambasaderi wa Myanmar mu Bwongereza yakorewe igisa na ‘coup d’état’ arara mu modoka

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 8 Mata 2021 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Abashinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade ya Myanmar mu Bwongereza bayifashe bugwate bakora ikimeze nka ‘coup d’état’ babuza ambasaderi kuyinjiramo nyuma y’ukwezi asabye irekurwa rya Aung San Suu Kyi wakuwe ku butegetsi n’igisirikare muri icyo gihugu.

BBC yatangaje ko Ambasaderi wa Myanmar mu Bwongereza, Kyaw Zwar Minn, yaraye mu modoka ye hanze ya Ambasade nyuma y’uko abashinzwe ibikorwa bya gisirikare bayifunze bakamubuza kwinjiramo bakamubwira ko atagihararariye igihugu cyabo ndetse bagasohora n’abakozi bose bayikoramo mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 7 Mata 2021.

Ibi bibaye mu gihe muri Myanmar hashize amezi abiri hari kubera imyigaragambyo imaze guhitana abasaga 600 yatewe n’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Aung San Suu Kyi tariki ya Mbere Gashyantare, aho abigaragambya badashaka kuyoborwa n’igisirikare ahubwo bashaka ko asubira ku butegetsi.

Kyaw Zwar Minn wagaragaje ko ashyigikiye ubutegetsi bwa Aung San Suu Kyi ubwo yasabaga guverinoma y’igisirikare cya Myanmar kumurekura, yabwiye Reuters ko nawe ibyo yakorewe ntaho bitaniye n’ihirikwa ry’ubutegetsi.

Ati “Ibyabaye bimeze nka coup d’état yabereye hagati i Londres (Umurwa Mukuru w’u Bwongereza). Nafungiwe hanze […] ubu bwoko bwa coup d’état ntabwo ndibwemere ko bubaho.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Bwongereza yamaganye ibyo bikorwa by’igisirikare cya Myanmar mu gihugu cyabo avuga ko yifatanyije na amabasaderi.

Yongeyeho ati “Ubwongereza bukomeje gusaba ko coup d’état yahagarikwa muri Myanmar, ibikorwa byo kwangiza ikiremwamuntu bikavaho hakagaruka demokarasi.”

Polisi y’u Bwongereza irindiye umutekano Ambasade ya Myanmar hanze kuko idafite uburenganzira bwo kuyinjiramo ngo ihagarike ibyo bikorwa kuko byafatwa nko kuvogera igihugu cy’abandi.

Myanmar yakoronijwe n’u Bwongereza, iyoborwa n’igisirikare kuva yabona ubwigenge mu 1948 kugeza mu 2015, ubwo Aung San Suu Kyi yatorerwaga kuba umuyobozi wa guverinoma ari umusivile.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo igisirikare cyamukuye ku butegetsi gishaka gusubirana ubuyobozi cyahoranye, biteza imvururu mu gihugu n’ubu zigikomeje.

Ambasaderi wa Myanmar mu Bwongereza yafungiranywe hanze n'abashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambasade /Ifoto: AFP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .