Ambasaderi wa Amerika muri Estonia yegujwe n’amagambo ya Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kamena 2018 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Estonia,James D Melville , yeguye kubera amagambo yavuzwe na Perezida Donald Trump, ku bihugu by’u Burayi bifitanye umubano n’igihugu cye.

James D Melville abinyujije kuri Facebook yahishuye ko ibyo Trump yatangaje byatumye afata icyemezo cyo kwegura.

Melville yanditse kuri Facebook ati “Kuba Perezida yaravuze ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wungukira kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na NATO ikaba ari mbi nka Nafta [amasezerano ashyiraho agace k’ubucuruzi muri Amerika ya Ruguru], ntabwo ari byo bibi byonyine ariko biranyemeza ko ari igihe cyo kugenda”.

Uyu mudipolomate yahagarariye Amerika muri Estonia kuva mu 2015, ubwo yoherezwagayo na Perezida Barack Obama. Yabaye n’umudipolomate mu Burusiya, u Budage n’u Bufaransa.

BBC yanditse ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya USA, yemeje ko Melville yeguye.

Perezida Trump aherutse gushyiriraho imisoro ibihugu bya Canada, Mexique n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bijyanye n’ibyuma na aluminium ndetse anenga bikomeye ibihugu bihuriye mu bufatanye mu bya gisirikare, Nato.

Yavuze ko ibihugu nk’u Budage, Espagne n’u Bufaransa bigomba kongera umusanzu bitanga muri Nato.

Yagize ati “Ntabwo bikwiye ibyo bakorera Leta zunze Ubumwe za Amerika kuko zishyura imisanzu irenze ibyo ibindi bihugu byishyura”.

Hari kandi abandi badipolomate ba Amerika beguye mu mezi make ashize. Muri Mutarama Ambasaderi wa Amerika muri Panama, John Feeley, yareguye avuga ko atagishoboye gukorera ubutegetsi bwa Trump.

Mu kwezi gushize Elizabeth Shackelford, wari uhagarariye Amerika muri Somalia afite icyicaro i Nairobi nawe yareguye. Yavuze ko icyatumye yegura ari uko Amerika yavuye ku mugambi wayo w’ibanze wo guharanira uburenganzira bwa muntu.

Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Estonia,James D Melville

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza