00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashyaka ya Marine Le Pen na Emmanuel Macron yatsinzwe amatora ku rwego rw’uturere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Kamena 2021 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Ishyaka ry’aba Republicains (LR) ryaje ku isonga mu matora yo ku rwego rw’Uturere mu Bufaransa yabaye kuri iki cyumweru mu gihe La République En Marche (LREM) rya Emmanuel Macron na ‘National Rally’ rya Marine Le Pen, yatsinzwe.

Abagera kuri 33% ni bo bitabiriye amatora ugereranyije na 55.6% bari bitabiriye aheruka yabaye mu 2015.

Amajwi arenga 70% yerekanye ko Xavier Bertrand wo mu ba ‘Republicains’ ari we uri ku isonga mu Karere ka Hauts-de-France mu majyaruguru, Valerie Pecresse wo mu ishyaka ’Soyons Libre’, yatsinze muri Ile-de-France, mu gihe Laurent Wauquiez wo mu ba ’Republicains’ yaje imbere muri Auvergne-Rhones-Alpes.

Provence-Alpes-Côte d’Azur ni ko karere ishyaka rya Le Pen ryari ryizeyemo intsinzi kurusha ahandi ariko byatunguranye ndetse ribura na kamwe ryigarurira muri 13 tw’ingenzi tugize u Bufaransa.

Le Pen yashakaga gutsinda muri kamwe mu dukomeye kugira ngo bizamure icyizere ko yazitabira amatora ya perezida ateganyijwe mu 2022.

Le Pen yashinje abahanganye na we gukora udutsiko tugamije kumukumira hamwe n’ishyaka rye ku butegetsi.

Yagize ati “Bakoze ibishoboka byose kugira ngo badukumire batubuze kugaragaza ubushobozi bwacu mu butegetsi bwo ku rwego rw’uturere.”

Ishyaka rye La République En Marche (LREM), rya Emmnuel Macron na ryo ryananiwe kugira akarere na kamwe ritsindamo, rikaba ryaranitwaye nabi mu cyiciro cya mbere cyabaye mu cyumweru gishize. Bwari ubwa mbere ryitabira amatora ku rwego rw’uturere kubera ko mu matora yaherukaga kuba mu 2015 ryari ritarabaho.

Xavier Bertrand wamaze gutangaza ko aziyamamariza kuba perezida umwaka utaha, yatsinze mu karere ka Hauts-de-France, ku majwi agera kuri 53% mu gihe Macron na Le Penbari bakoze ibishoboka ngo amashyaka yabo atsinde ahantu Bertrand asanzwe afite imbaraga.

Amashyaka ya Marine Le Pen na Emmanuel Macron yatsinzwe amatora ku rwego rw’uturere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .