00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Budage abantu 160 bamaze kwicwa n’umwuzure, Zanu-PF n’impenure rurageretse: Amakuru agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Budage yatangaje ko abantu 160 bamaze kugwa mu mwuzure umaze iminsi wibasiye ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Umugabane w’u Burayi.

Kuva ku wa 14 Nyakanga 2021, u Budage n’ibindi bihugu nk’u Bubiligi, u Busuwisi, u Buholandi na Luxembourg byibasiwe n’umwuzure watewe n’imvura yaguye ari nyinshi ikuzuza imigezi.

Kugeza ubu Leta ya Rhineland-Palatinate niyo yibasiwe cyane kuko imaze gupfusha abantu 112. Abandi bibasiwe ni abatuye muri North Rhine-Westphalia.

Uretse abitabye Imana, Deutsche Welle dukesha iyi nkuru ivuga ko hari n’abandi bantu baburiwe irengero, bikekwa ko batwawe n’uyu mwuzure.

Mu rwego rwo gufata mu mugongo aba baturage, ku Cyumweru, Angela Merkel uyobora u Budage yasuye ibi bice byibasiwe avuga ko Leta izashyira imbaraga mu gufasha abagizweho ingaruka n’uyu mwuzure.

Yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ibiza by’igihe kirekire hakwiye kugira igikorwa kugira ngo hakumirwe imihindagurikire y’ibihe.

Ati “U Budage ni Igihugu gikomeye. Tuzahangana n’ibi biza, mu gihe kigufi ariko no mu gihe kirekire. Tugomba kongera umuvuduko mu rugamba rwo kurwanya imihindagurikire y’ibihe.”

Abantu 160 bamaze kwicwa n'umwuzure wibasiye u Budage

===============================================================

U Bwongereza bwakuyeho amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2021, u Bwongereza bwatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gukuraho amabwiriza yose yari yarashyizeho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Kuba aya mabwiriza yakuweho bivuze ko guhera kuri uyu wa Mbere abatuye iki gihugu bashobora guhura badashyiriwe umubare ntarengwa, bashobora kujya mu tubyiniro n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

Biteganyijwe ko ku bijyanye n’agapfukamunwa hari bamwe mu baturage bashobora kugirwa inama yo gukomeza ku kambara ariko ntibibe itegeko nk’uko byari bimeze.

Icyemezo cy’uko iki gihugu gishobora gukuraho amabwiriza yo kwirinda COVID-19 cyamenyekanye mu ntangiriro za Nyakanga, aho Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson yavuze ko abaturage bakeneye “ubwigenge bwabo” kandi ko “bazakoresha umutimanama wabo mu guhitamo icyo bakwiye gukora mu kurinda amagara yabo.”

Boris Johnson yavuze ko igihe cyari kigeze ngo u Bwongereza bufate icyemezo nk’iki. Ati “Turamutse tutabikoze ubu dukwiye kwibaza igihe tuzabikorera. Ariko tugomba kubikorana ubwitonzi, tugomba kwibuka ko virusi igihari. Umubare w’abandura uri kuzamuka, kandi turabibona ko hari n’ubwoko bushya bwa Delta bwandura cyane.”

BBC ivuga ko iki cyemezo cy’u Bwongereza gishobora gutuma umubare w’abandura iki cyorezo buri munsi uzamuka ukava ku bantu ibihumbi 50 ukagera ku bantu 200. Gusa ngo ubu bwiyongere ntacyo buzaba butwaye kuko iki gihugu cyamaze gukingira 68% by’abaturage bose mu gihe abagera kuri 88% bahawe doze ya mbere, bivuze ko abazajya bandura batazajya baremba ku buryo bibasaba kujya kwa muganga.

Abatuye mu Bwongereza basabwe kwitwararika nubwo ingamba zo kwirinda COVID-19 zakuweho

=============================================================

U Bufaransa: Amabwiriza mashya arimo no kutishyura abaganga batikingije COVID-19 yateje imyigaragambyo

Abaturage bo mu Bufaransa babarirwa mu bihumbi 100 biraye mu mihanda itandukanye yo muri iki gihugu mu myigaragambyo yo kugaragaza ko batishimiye ingamba nshya zashyizweho na Guverinoma y’iki Gihugu mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Abigaragambije ni abatemeranya n’amabwiriza mashya yashyizweho mu cyumweru gishize avuga ko guhera ku wa 15 Nzeri abakora mu bitaro, amavuriro n’ahandi hantu hahurira abantu benshi bagomba kwikingiza bitagenda gutyo bakaba bafatirwa icyemezo cyo kutishyurwa.

Aya mabwiriza kandi avuga ko guhera mu kwezi gutaha abantu bazajya basabwa kwerekana icyangombwa cy’uko bakingiwe cyangwa nta COVID-19 bafite kugira ngo bajye mu kabari, mu maduka, mu nzu zerekanirwamo sinema ndetse no muri gari ya moshi.

Izi ngamba zatumye mu mpera z’iki cyumweru abaturage birara mu muhanda basenya ibigo bibiri byatangirwagamo inkingo biherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba mu Mujyi wa Grenoble. Ku wa Gatandatu kandi aba bantu batwitse ivuriro riherereye mu gace ka ‘Urrugne’ mu kiswe ‘arson attack’.

Abigaragambya bashinja Perezida Emmanuel Macron na guverinoma ye kubangamira ukwishyira ukizana kwabo.

Mu byatumye hafatwa iki cyemezo ngo ni uko Guverinoma yari ifite amakuru ko mu mezi ari imbere hashobora kubaho inkubiri ya kane ya COVID-19.

Kuva COVID-19 yagera mu Bufaransa imaze guhitana abasaga ibihumbi 111 kandi haracyari impungenge z’uko uyu mubare ushobora kwiyongera kuko muri iki gihugu abamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo ari 40%.

Ingamba nshya zo kwirinda COVID-19 zashyizweho na Guverinoma y'u Bufaransa zatumye ababarirwa mu bihumbi 100 batangira imyigaragambyo

========================================================

Zimbabwe: Zanu-PF yahakanye amakuru ayishinja gushaka guca impenure

Ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe, Zanu-PF ryahakanye amakuru yari amaze iminsi acicikana muri iki gihugu avuga ko riri gutegura itegeko rigamije kubuza abagore n’abakobwa kwambara impenure (Mini-skirts) n’amapantalo mu ruhame.

Mu itangazo iri shyaka ryashyize hanze ryavuze ko “ryitandukanyije n’amakuru y’ibihuha ari gucicikana avuga ko riri gukora ubukangurambaga bugamije gushyiraho itegeko rikumira impenure n’amapantaro.”

Mu mpereza z’icyumweru gishize muri Zimbabwe hatangiye kumvikana amakuru avuga ko hari umushinga w’itegeko uzabuza abagore bari hejuru y’imyaka 16 kwambara impenure n’amapantalo. Ibintu Zanu-PF ivuga ko byakwirakwijwe n’umuryango wigenga ukorana bya hafi n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya MDC.

Zanu-PF yavuze ko urugamba rwo kwibohora rwarwanywe n’abagore n’abagore ku buryo batagakwiye kubangamirwa. Yavuze kandi ko ikora ibishoboka byose kugira ngo iteze imbere uburenganzira bw’abagore

Zanu-PF yahakanye amakuru ayishinja gushaka kubuza abagore n'abakobwa kwambara impenure n'amapantalo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .