00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakuru yo hanze: Perezida Cyril Ramaphosa yaburiye abijujitira ifungwa rya Zuma, Chakwera yahaye umukobwa we umwanya muri Leta

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yasabye abaturage bo muri iki gihugu batangiye kwigaragambya kubera ifungwa ry’uwahoze ayobora iki gihugu, Jacob Zuma gutuza.

Ku wa 29 Kamena 2021, nibwo Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo yakatiwe gufungwa amezi 15 angana n’umwaka umwe n’amezi atatu kubera gusuzugura urukiko.

Yakatiwe iki gihano kubera kwanga kwitaba urukiko ngo yisobanure ku byaha akurikiranyweho birimo n’ibya ruswa. Iri buranisha Jacob Zuma yanze kwitabira ni iryabaye muri Gashyantare 2021.

Mu Ntangiriro z’iki cyumweru, uyu mugabo yishyikirije polisi ngo atangire igifungo yakatiwe kubera gusuzugura urukiko, aho yahise ajyanwa muri Gereza ya Estcourt Correctional Centre’ iri hafi y’urugo rwe mu ntara ya KwaZulu-Natal.

Iki gihano n’itabwa muri yombi rya Zuma, byatumye abamushyigikiye biganjemo abo ku ivuko rye batangira kwigaragambya aho bavuga ko ibyo uyu mugabo w’imyaka 79 yakorewe bitamuhesha icyubahiro nk’uwahoze ari Perezida.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 9 Nyakanga 2021, abari muri iyi myigaragambyo batwitse ikamyo 25, bafunga imihanda ndetse basahura n’amaduka aherereye mu Ntara ya Kwa Zulu Natal

Mu itangazo ibiro bya Perezida byashyize hanze ku wa 10 Nyakanga 2021, Cyril Ramaphosa yavuze ko abatuye iyi ntara bakwiye guhagarika imyigaragambyo ngo kuko ibikorwa barimo bizagira uruhare ku bukungu kandi bikaba binyuranyije n’amategeko. Perezida Cyril Ramaphosa yasabye abari muri iyi myigaragambyo gutuza.

Perezida Cyril Ramaphosa yasabye abijujitira ifungwa rya Zuma gutuza

===========================================================================

Malawi: Perezida Chakwera yahaye umukobwa we umwanya muri Leta birarikoroza

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yibasiwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko yagizwe umukobwa we umunyamabanga muri Ambasade y’iki gihugu mu Bubiligi.

Mu mpereza z’iki cyumweru nibwo Perezida Chakwera yatangaje ko umukobwa we, Violet yagizwe Umunyamabanga wa Gatatu muri Ambasade ya Malawi mu Bubiligi.

Iki cyemezo cya Perezida Chakwera nticyakiriwe neza n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinje kwimakaza icyenewabo kandi kiri mu byo yanengaga uwo yasimbuye, Peter Mutharika.

Uwitwa Onjezani Kenani uri no mu bavuga rikijyanya ku mbuga nkoranyambaga muri Malawi yagize ati “Sinigeze numva Peter Mutharika aha umukobwa cyangwa umuhungu we umwanya wishyurwa n’imisoro y’abanyagihugu.”

Perezida Chakwera mbere yo kujya ku butegetsi yanengaga cyane imikorere ya Guverinoma ya Mutharika akemeza ko igendera ku cyenewabo. Yumvikanye cyane ubwo Mutharika yagiraga mwishwa we Umunyamabanga wa mbere wa Ambasade ya Malawi muri Afurika y’Epfo.

Nubwo bimeze gutya, ibiro bya Perezida wa Malawi byatangaje ko nta cyenewabo kiri mu byo Chakwera yakoze ngo kuko abahwe imyanya bose hashingiwe ku bushobozi bafite.

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yanenzwe n'abakoresha kubera guha umukobwa we (Uri iburyo) umwanya muri Leta

===================================================================

Abatuye Isi baburiwe ko bashobora kwandura ubwoko butandukanye bwa COVID-19 icyarimwe

Inzego z’Ubuzima zatangiye kuburira abatuye Isi ko bishoboka ko umuntu ashobobora kwandura icyarimwe ubwoko butandukanye bwa Coronavirus kandi akabwanduzwa n’abantu batandukanye.

Izi mpungenge zagaragajwe nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe ku mugore w’imyaka 90 wo muri Malawi wishwe na COVID-19 muri Werurwe 2021.

Ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko uyu mugore yitabye Imana nyuma yo kwandura Coronavirus izwi nka ‘Alpha’ yabonetse bwa mbere mu Bwongereza na Beta yabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo.

Amakuru dukesha BBC avuga ko abaganga bemeje ko uyu mukecuru ashobora kuba yarandujwe ubu bwoko bwa Coronavirus n’abantu babiri batandukanye.

Dr Anne Vankeerberghen, uri muri aba baganga yagize ati “Ubu bwoko bwombi bwari hirya no hino mu Bubiligi muri icyo gihe, ku bw’ibyo birashoboka cyane ko uyu mugore yanduye izi virusi biturutse ku bantu babiri batandukanye. Gusa ku bw’amahirwe make ntituzi uko yanduye.”

Ikibazo cy’uyu mugore cyagarutsweho mu nama y’u Burayi yiga ku ndwara zandura, aho hafashwe umwanzuro wo kuburira abatuye Isi basabwa gukomeza kwirinda.

Impungenge z’uko umuntu ashobora kwandura ubwoko butandukanye bwa Coronavirus zari zagiye zinagaragazwa na mbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .