00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 117 bamaze kugwa inyuma ya Zuma, Amerika yanze koherereza abasirikare Haiti, impinduka ku mikorere ya WhatsApp; Ari kuvugwa hanze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Afurika y’Epfo yatangaje ko umubare w’abamaze kugwa mu myigaragambyo y’abasaba ko Jacob Zuma wahoze ayobora iki gihugu afungurwa, igenda irushaho kuzamuka umunsi ku munsi aho ubu imaze kugera ku bantu 117.

Muri aba 117 abagera kuri 72 bapfuye mu masaha 24 gusa. Imyigaragambyo y’abasaba ko Jacob Zuma arekurwa yatangiye mu Cyumweru gishize ubwo uyu mugabo yari amaze kwishyikiriza polisi y’iki gihugu nyuma y’uko ahamijwe icyaha cyo gusuzugura urukiko agasabirwa gufungwa amezi 15.

Ni imyigaragambyo by’umwihariko iri kubera mu Ntara ya KwaZulu-Natal aho uyu mugabo w’imyaka 79 avuka. Abayitabira bagaragara cyane mu bikorwa by’urugomo birimo gufunga imihanda, gutwika amapine n’imodoka ndetse no gusahura, aho kugeza ubu habarurwa amaduka 800 amaze gusahurwa.

Kugeza ubu polisi y’iki ifatanyije n’abasirikare imaze guta muri yombi abagera kuri 2203 kubera uruhare bakekwaho muri iyi myigaragambyo.

Iyi myigaragambyo y'abasaba ko Jacob Zuma arekurwa ikomeje kugwamo umubare munini w'abantu

==============================================================

Mu cyumweru kimwe impfu za COVID-19 muri Afurika zazamutseho 43%

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko mu cyumweru kimwe umubare w’abahitanwa n’icyorezo cya COVID-19 muri Afurika wazamutseho 43%.

OMS yatangaje ko ibihugu biri inyuma y’izamuka ry’uyu mubare harimo Namibia, Afurika y’Epfo, Tunisia, Uganda na Zambia kuko byihariye 83% by’abapfuye mu cyumweru gishize.

Imibare igaragaza ko mu cyumweru gishize cyarangiye ku wa 11 Nyakanga 2021 abahitanywe na COVID-19 bari 6273 bavuye kuri 4384 bari bapfuye mu cyumweru cyari cyabanje.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko ubu bwiyongere bw’abapfa n’abandura bwaturutse ahanini ku bwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Delta kuko buzwiho kwandura vuba no kuzahaza abantu.

Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Matshidiso Moeti, yavuze ko ubu bwiyongera ari umuburo w’uko ibiri kuba bishobora kurenga ubushobozi bw’ibitaro.

Ati “Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko ibitaro byo mu bihugu byibasiwe cyane biri kurengwa n’ikibazo.”

Matshidiso Moeti yavuze ko kugeza ubu ibihugu byinshi bya Afurika bifite ikibazo cyo kubona umwuka wo kongerera abarwayi n’abakozi babifitiye ubushobozi.

Muri Afurika imibare y'impfu za COVID-19 yazamutseho 43% mu cyumweru kimwe

============================================================

WhatsApp ishobora gutangira gukoreshwa bidasabye telefone

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya Facebook ari nayo ibarizwamo WhatsApp yatangaje ko iri kwiga kugukora ikoranabuhanga ryemerera abakoresha WhatsApp kuba bakomeza kuyikoresha ndetse n’igihe badafite telefone.

WhatsApp ni urubuga nkoranyambaga rusaba urukoresha kuba afite telefone ku buryo n’ubundi buryo buyishamikiye nka WhatsApp bwemerera umuntu kuyikoresha kuri mudasobwa bukora gusa igihe telefone iri hafi.

Muri ubu buryo bushya biteganyijwe ko umuntu azajya abasha koherereza abandi ubutumwa akoresheje WhatsApp Web nubwo telefone ye yaba yashizemo umuriro ibintu ubundi bitakundaga mbere.

Mu byatumye ubuyobozi bwa Facebook bufata iki cyemezo ngo harimo ko abantu benshi bari bamaze igihe babisaba aho bagaragazaga ko bagorwa no gukoresha WhatsApp igihe badafite telefone zabo kandi n’uburyo bwa WhatsApp Web bukaba bukunze kurangwa n’inenge y’uko hari igihe mudasobwa yihagarika gukorana na telefone ibizwi nka ‘Disconnecting’.

Amakuru dukesha BBC avuga ko iri koranabuhanga rizatangira kugeragerezwa ku bantu bake, byagaragara ko rikora neza rikagezwa ku bantu bose.

Mu minsi iri imbere WhatsApp ishobora gutangira gukoreshwa bidasabye telefone

===============================================================

Perezida Biden yavuze ko nta ngabo Amerika izohereza muri Haiti

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko nta ngabo iki gihugu giteganya kohereza muri Haiti mu kurwanya ibibazo by’umutekano muke byatejwe n’iyicwa rya Perezida wayo, Jovenel Moise.

Ibi Perezida Joe Biden yabigarutseho ku wa 15 Nyakanga 2021. Ni nyuma y’uko amakuru dukesha CNBC avuga ko Haiti yari yasabye Amerika kuyoherereza abasirikare bo kuyifasha gucunga umutekano cyane cyane ahari ibikorwaremezo bikomeye.

Perezida Biden yavuze ko icyo Amerika iteganya gukora ari ukohereza muri Haiti abasirikare barwanira mu mazi kugira ngo bajye gucunga ambasade yabo iri muri iki gihugu.

Ati “Tuzohereza gusa abasirikare barwanira mu mazi kuri Ambasade yacu kugira ngo twizere ituze ndetse ntihagire n’ikibazo kivuka. Ariko igitekerezo cyo kohereza Abasirikare ba Amerika muri Haiti ntabwo kiri muri gahunda aka kanya.”

Ku wa 6 Nyakanga 2021 nibwo Perezida Jovenel Moise wayoboraga Haiti kuva mu 2016 yiciwe mu rugo arashwe n’abagizi ba nabi.

Perezida Biden yavuze ko nta ngabo Amerika izohereza muri Haiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .