00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto adasanzwe yageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Comedy Wildlife Photo Awards

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Amafoto 12 yageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya ’Comedy Wildlife Photo Awards’ rihuza amafoto afite asekeje y’inyamaswa yatangajwe.

Uyu muhango wo gutanga ibihembo ku bakora umwuga wo gufotora bafashe amafoto meza watangijwe mu 2015 na ba gafotozi babiri, ari bo Paul Joynson-Hicks na Tom Sullam, bagamije guteza imbere ibungwabungwa ry’urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije by’umwihariko inyamaswa.

Ni ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya gatandatu aho amafoto agera kuri 42 ari yo yatorewe guhatana mu cyiciro cya nyuma, mu mafoto arenga ibihumbi birindwi yafatiwe mu bice by’isi bitandukanye nk’uko byatangarijwe itangazamakuru ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

CNN ivuga ko aya mafoto yafatiwe mu bihugu birimo nka Afurika y’Epfo, u Bwongereza, u Budage n’u Buhinde, aho hafashe amafoto y’inyamaswa zitandukanye zirimo inzoka yafotowe igaragara nk’iri guseka urumenesha.

Hari kandi amafi yafotowe asa n’ayitegeye Camera nk’ayiteguye gufotorwa, udusimba tuzwi ku izina rya Kangaroo twahuje urugwiro, agasimba kitwa “dragonfly” kameze nk’igihore ariko gafite amaso manini cyane kagaragaraga nk’akari guseka n’andi mafoto atandukanye yatoranyijwe.

Joyson-Hicks yashimye ukuntu abantu bakomeje kugaragaza ubushake bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kuva hatangira itangwa ry’ibi bihembo.

Ati “Umubare munini w’amafoto twakira buri mwaka yerekana ubushake bwo kugira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kandi bikatwibutsa ko inyamaswa ari ibiremwa by’agatangaza kandi bihebuje tugomba gukora uko dushoboye kose tukazirinda.”

Yakomeje avuga ko kuri iyi nshuro bari bafite urutonde ruriho amafoto meza cyane ku buryo byabaye ingorabahizi kubasha gutoranyamo ahiga andi ndetse ko 10% by’imbumbe y’amafaranga azava muri iri rushanwa azahabwa umuryango wa ‘Save Wild Orangutans’ wita ku nyamaswa zifitanye isano ya hafi n’abantu nk’inguge, ingagi n’inkende muri Pariki y’Igihugu ya Gunung Palung iherereye mu ntara ya Borneo muri Indonesia.

Umwaka ushize Mark Fitzpatrick ni we wari watsindiye igihembo nyamukuru nka gafotozi wafashe ifoto ihiga izindi kubera iyo yari yafotoye akanyamasyo gasa n’akazamuye urutoki rwako rwa musumbazose, aho avuga ko kashakaga kumwereka inyoni ubwo yari yakajyanye ku kirwa cya Lady Elliot muri Australia.

Ifoto ya dragonfly imeze nk'iri gusekera camera yatsindiye iki gihembo
Inyoni izwi nka Gosling iri kurunguruka inyuma y'intebe muri Pariki yo mu Bwongereza
Ifoto ya bear ziri gukina zishimanye yageze mu cyiciro cya nyuma
Izi raccoon zasaga nk'aho ziri kubwirana amabanga, bituma iyi foto iza mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa
Igisiga cyihishe inyuma y'ikibabi yageze mu cyiciro cya nyuma
Ifoto ya gray seal, inyamaswa zisanzwe ziba mu mazi, isa nk'iri guseka, yageze mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa
Ifi izwi nka boxfish imeze nk'iri gusunikira amazi muri camera yatumye iyi foto iza ku cyiciro cya nyuma cy'amarushanwa
Inyamaswa izwi nka bear, iri mu zikunze kuba mu bukonje, yafashwe isa nk'iri gusekera umufotozi, byatumye igera mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa
Ifoto y'umuserebanya usa nk'uri kubyina yageze mu cyiciro cya nyuma
Utunyamaswa tuzwi nka gophers turi gukina muri Hongrie
Inyoni izwi nka pied starling ikunze kuba muri Afurika y'Amajyepfo yafashwe ifoto imeze nk'irakaye
Akanyamaswa kazwi nka raccoon kari kugerageza kwinjira mu nzu yo mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .