00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka CPC ryizihije imyaka ijana, Perezida Xi Jinping aburira abakirota kunnyuzura u Bushinwa (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 04:08
Yasuwe :
0 0

Ishyaka ry’Aba-Communist ari naryo riri ku butegetsi mu Bushinwa ryizihije imyaka 100 rimaze ribayeho. Perezida w’iki gihugu, Xi Jinping avuga ko igihe cyo kunnyuzura u Bushinwa cyarangiye ku buryo butazihanganira ibihugu by’amahanga bishaka kubuha amategeko.

Iri shyaka rizwi mu Cyongereza nka ‘The Communist Party of China (CPC)’ ryashinzwe mu 1921, ritangirizwa mu Mujyi wa Shanghai. Ryashinzwe na Li Dazhao wari umunyamakuru akaba n’umwarimu muri Peking University na Chen Duxiu waharaniye impinduramatwara mu Bushinwa.

Chen Duxiu ni nawe wabaye umunyamabanga wa mbere w’iri shyaka. Mu ntangiriro, CPC ryari ishyaka ry’abahinzi n’abandi bantu batishoboye kuko ahanini aribo ryakoreraga ubuvugizi.

Kubera gushyira imbere abatishoboye, iri shyaka ryatangiwe kwibonwamo n’abantu kugeza ubwo mu 1949 ryari rimaze kwamamara hose mu Bushinwa no muri Taiwan.

Ku wa 1 Nyakanga 2021 iri shyaka ryizihije imyaka 100 ishize ritangijwe. Ni ibirori byabereye ahazwi nka Tiananmen Square, byitabirwa n’ababarirwa mu bihumbi 70 barimo na Perezida Xi Jinping.

Mu mbwirwaruhame yagejeje kuri aba baturage Perezida Xi Jinping yavuze ko igihe cyo kunnyuzura u Bushinwa cyarangiye by’iteka ryose, yemeza ko u Bushinwa budakeneye amasomo y’amahanga. Yavuze ko abazabigerageza bazisanga mu rugamba bazaba basa nk’abahanganyemo n’urukuta rwubatswe n’abasaga miliyari 1,4.

Ati“Ntituzigera twemerera uwo ariwe wese kunnyuzura, guhutaza cyangwa kugenzura u Bushinwa, abo aribo bose bazagerageza gukora ibyo bazakubita imitwe ku rukuta rw’icyuma rwubatswe n’Abashinwa barenga miliyari 1.4.”

Si ubwa mbere u Bushinwa bwikoma ibihugu bikomeye kuko no mu kwezi gushize ubwo hateranaga inama ya G7, umuvugizi wa ambasade y’u Bushinwa i Londres mu Bwongereza yavuze ko iminsi y’ifatwa ry’ibyemezo by’uko isi ibaho bifashwe n’agatsiko gato yarangiranye n’igihe cyahise.

Yongeyeho ko yaba ibihugu bikize n’ibikennye byose byakabaye bingana mu kugena uko isi ibaho, imyanzuro yose igomba guhurirwaho n’ibihugu byose aho gufatwa n’agatsiko gato.

Mu 1982 ishyaka CPC ryabaye nk’irihindura umurongo ritangira kwinjiza abakiri bato biganjemo abanyeshuri ba kaminuza n’abikorera.

Mu bamenyekanye cyane mu bayoboke b’iri shyaka harimo Mao Zedong wabaye Perezida w’u Bushinwa ndetse akaba anafatwa nk’umubyeyi w’iki gihugu. Uretse kuyobora u Bushinwa Mao Zedong yanayoboye iri shyaka kuva 1949 kugeza mu 1976.

Kugeza ubu mu Bushinwa iri shya rifite abayoboke babarirwa muri miliyoni 95,2%, aba bangana na 6.7% by’abaturage bose b’u Bushinwa. Abagore bagize 28,8% by’abayoboke b’iri shyaka.

Mu guhitamo abayoboke iri shyaka rihera ku banyeshuri bo muri kaminuza bafite amanota meza, aho batoranywa n’abarimu bagashyirwa mu muryango w’urubyiruko urishamikiyeho nyuma barangiza amasomo yabo n’inyigisho zijyanye n’ishyaka bakarahizwa.

CPC yizihije imyaka ijana u Bushinwa buri ku mwanya wa kabiri mu bukungu ku isi ndetse ibipimo bitandukanye by’ubukungu bigaragaza ko mu 2030, aricyo gihugu kizaba kiri ku mwanya wa mbere mu bukungu.

U Bushinwa ku ngoma ya CPC, bwakoze agashya kataraba ahandi ku Isi, ko kuvana abaturage miliyoni 700 mu bukene mu myaka 30 ishize.

Ibi birori byabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Ishyaka CPC rifite abayoboke barenga miliyoni 95, bavuye kuri 50 baritangije
Ibirori byitabirwa n'abantu bake kubera icyorezo cya COVID-19
U Bushinwa bumaze kwandika izina mu kubaka inzu ndende
Ibi birori byo kwizihiza imyaka 100 Ishyaka ry'Aba-Communist rimaze byaranzwe n'imyiyerekano itandukanye
Urubyiruko mu bice bitandukanye by'u Bushinwa rwari rwahimbawe ku munsi w'isabukuru y'imyaka ijana CPC imaze ivutse
Ibirori byo kwizihiza imyaka 100 Ishyaka ry'Aba-Communist rimaze rishinzwe ni bimwe mu biba bikomeye mu Bushinwa
U Bushinwa bwateye imbere mu buryo bwihuse
Imihanda yo mu Bushinwa yari yatatswe mu buryo bwihariye ubwo hizihizwaga Isabukuru y'imyaka 100 ya CPC
Abana bato basusurukije ibirori byo kwizihiza imyaka 100 CPC imaze
Mao Zedong ufatwa nk'umubyeyi w'u Bushinwa yahawe umwanya wihariye mu birori by'iri shyaka
Muri ibi birori habayeho n'imyiyerekano y'indege za gisirikare
Perezida Xi Jinping yavuze ko igihe cyo kunnyuzura u Bushinwa cyarangiye, yikoma ibihugu bikomeza kubuha amategeko
Perezida Xi Jinping yavuze ko uzayobera ku Bushinwa azahabwa isomo rikomeye
Ibirori by'isabukuru y'Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa biba bibereye ijisho
U Bushinwa burajwe ishinga no kubaka igisirikare gikomeye ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .