Kwamamaza

Amabanga y’uburyo Perezida wa Amerika ashobora gutera igisasu cya kirimbuzi

Yanditswe kuya 7-08-2016 saa 17:02' na Jean Baptiste Nshimiyimana


Bisaba umutwe ufunguye kandi utekereza vuba kuba Amerika igihugu cy’igihangange gishobora gushotorwa n’imitwe y’abarwanyi nka Islamic State (IS), abakuru b’ibihugu bakacyendereza nyamara Perezida wacyo agendana ikarita n’agakapu karimo urufunguzo rw’ibisasu bya kirimbuzi ashobora guturitsa igihe abishakiye mu rwego rwo kwirinda umwanzi.

Aba-démocrate muri Amerika bamaze iminsi bibasira umukandida w’umu-Républicains , Donald Trump ko nta bushobozi agaragaza bwo kuyobora Amerika, ndetse Hillary Clinton bahanganye yareruye avuga ko atakwizerwa ngo ategerezweho gutera ibisasu bya kirimbuzi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitunze.

Ubwo yagezaga ubutumwa bwe ku mbaga y’abarwanashyaka b’Aba-démocrate yari iteraniye i San Diego, Clinton yagize ati “Ese dukeneye ko ageza urutoki rwe n’iruhande rw’imbarutso?”

Trump yahise amusubiza yihuse ko azakoresha intwaro za kirimbuzi nk’uburyo bwa nyuma bwo kwitabara.

Mu buryo busanzwe ntaho bakanda hazwi ngo ibisasu bya kirimbuzi Amerika itunze biturike. Binyuranye n’uko bamwe babyumva, Perezida wa Amerika agendana ikarita izwi nka “Biscuit” iriho imibare yifashishwa mu gutera igisasu.

Agira kandi isanduku (briefcase) yiswe "Football," itwarwa n’umujyanama we mu bya gisirikare, nayo iba ihatse ibikoresho bya ngombwa n’amakuru yose yakenerwa kugira ngo ibisasu bya kirimbuzi biterwe mu gace runaka.

Pete Metzger, umwe mu basirikare batanu batwaraga iyo sanduku ku ngoma ya Ronald Reagan yagize ati “Ugomba kuba witeguye igihe icyo ari cyose, n’ibyaba biri kuba byose. Bigomba gukorwa vuba kuko iminota ku gisasu iba yihuta cyane.”

Ibi yabivugaga asobanura ko byafata iminota iri hagati y’itanu n’itandatu igisasu cya kirimbuzi kikaba cyamaze kwararika umujyi wa New York cyangwa Washington DC.

Umujyanama mu bya gisirikare ufite iyo sanduku agomba guhora iteka iruhande rwa Perezida, haba mu biro bye, mu modoka, no mu ngendo zinyuranye agirira mu bihugu bitandukanye.

Uyu ngo ajyana na Perezida ahantu hose, akarara hafi ya Perezida ndetse akanarindanwa nawe. Haba kandi isanduku (Football) igenewe Visi Perezida, yitabazwa mu gihe Perezida yaba atagifite ubushobozi bwo kugira icyo afasha.

Bill Gulley wahoze ari umuyobozi mu gisirikare cya Amerika, mu gitabo yise ‘Breaking Cover’ yatangaje ko isanduku ya Perezida, ubusanzwe yitabazwa mu bihe bidasanzwe (The Presidential Emergency Satchel) iba itwawemo ibintu bine, birimo igitabo cy’umukara cyerekana inzira zo guturitsa ibisasu, urutonde rw’ahantu hatekanye Perezida ashobora kwihisha, amabwiriza agenga ibikoresho by’itumanaho, n’ikarita ya santimetero 7 kugera kuri 12 iriho imibare y’ibanga Perezida yifashisha yemeza umwirondoro we ngo igisasu giturike.

Metzger ati “Iba (football) irimo ibikoresho n’impapuro Perezida yakenera ngo afate umwanzuro byihuse, kandi atange amabwiriza ku kigo gikuru cya gisirikare ngo bahite batangiza urugamba.”

Umujyanama wa Perezida mu bya gisirikare agomba kuba nta makemwa

Metzger yasobanuye ko kugira ngo atoranyirizwe kujya kuri uyu mwanya yanyujijwe mu igeragezwa n’igisirikare, ubutasi n’izindi nzego zirimo iz’ubuzima bwo mu mutwe, no kubanza kureba mu buryo bwimbitse amateka n’imibereho bye.

Perezida we ntanyuzwa muri ayo magerageza nk’uko amakuru abivuga. Ni mu gihe iyo hagiye guterwa ibyo bisasu, abagaba igitero baba ari babiri kandi bakabanza kwemeranya ko bagitera, ariko kuri Perezida nta mpamvu zo kwirirwa bakora ayo masuzuma.

Kingston Reif, uyobora ishyirahamwe rishinzwe igenzura ry’intwaro yatangaje ko “Perezida afite ubufasha busumba ubw’abandi bwo kwanzura niba akoresha intwaro za kirimbuzi za Amerika, n’igihe yabikorera.”

Yakomeje asobanura ko icyemezo cya Perezida gishobora gukomwa mu nkokora n’abamwigomekaho, kandi bigasaba ko abantu barenze umwe basuzugura amategeko n’amabwiriza bya perezida.

Gusa ngo uku kwigomeka ku myanzuro ya Perezida ntikuba gufite amahirwe menshi yo kubihagarika kuko afite ububasha bukomeye ku ntwaro za kirimbuzi za Amerika.

Amerika kuri ubu ifite ibisasu bya kirimbuzi 900 bishobora guturika, ndetse bifite ububasha bwikubye inshuro kuva ku 10 kugeza kuri 20 ku byatewe i Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani. Ibi byose bishobora kwitabazwa mu gihe icyo ari cyo cyose haba hatanzwe itegeko.

CNN dukesha iyi nkuru yatangaje kubwa Metzger, Perezida aba afite inshingano zikomeye kuri ibi bisasu ugereranyije n’abasirikare batanu baba bashinzwe kumwunganira.

Ati “ Ibyabaho Perezida afashe umwanzuro byaba ari agahomamunwa. Byagira ingaruka zikomeye ku Isi, byanagira ingaruka ku muntu. Ndakeka iyo ufite inshingano, ntiwita ku ngaruka byazana ahubwo uhora witeguye kubikora mu gihe bikenewe.”

Ku butegetsi bwa Harry S. Truman mu ntambara ya kabiri y’Isi, nibwo abajyanama be bamweretse ko mu gihe bakwinjira gato mu Buyapani, hapfa abanyamerika benshi, banamubwira ko gukoresha intwaro nshya za kirimbuzi bizashyira iherezo ryihuse kuri iyo ntambara.

Ibi byatumye kuwa 6 Kanama 1945 igisasu cya mbere giterwa mu Mujyi wa Hiroshima, nyuma y’iminsi itatu gusa ikindi giterwa mu Mujyi wa Nagasaki, byanagize ingaruka ku bahatuye kugeza magingo aya.

Iki gikapu nicyo kibikwamo urufunguzo rushobora gufasha Perezida wa Amerika gutera igisasu cya kirimbuzi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved