Alibaba yashyizeho agahigo ko gucuruza amafaranga menshi mu munsi umwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Ugushyingo 2017 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Ikigo cyo mu Bushinwa gikora ubucuruzi bwo kuri internet, Alibaba, cyashyizeho agahigo ko gucuruza amafaranga menshi mu munsi umwe agera kuri miliyari $25.4, atarigeze abaho undi munsi muri ubwo bucuruzi.

Icyo kigo cyatangaje kuri uyu wa Gatandatu, igicuruzo cyageze kuri miliyari $18 nyuma y’amasaha 13 gusa kuri uwo munsi wahariwe abantu batashatse (Fête des célibataires), arenga miliyari $17.8 yacurujwe mu munsi wose mu mwaka ushize.

Uwo munsi wizihizwa buri mwaka kuwa 11 Ugushyingo, ufatwa nk’uwagenewe ubwasisi bwo guhahira kuri internet ku bantu baba batarashaka, ku buryo igicuruzo cyawo kiba kirenga kure inyungu y’umunsi uzwi nka Black Friday na Cyber Monday uyikomatanyije.

Alibaba yatangaje ko abaguzi babashije kwishyura miliyari 1$ mu minota ibiri gusa banyuze kuri Alibaba. Uko amasaha yagendaga yicuma, umunsi wagiye kurangira hacurujwe miliyari $25,386,927,848, bituma ayo mafaranga arenza 40% ku gicuruzo cyabonetse mu mwaka ushize.

Iyo nyungu kandi iruta kure inshuro 26 iy’ikigo Amazon gikunze gutanga ku munsi cyita Amazon Prime Day.

Umunsi w’abantu batarashaka ufatwa nk’umunsi w’ikiruhuko ariko mu buryo butari ku rwego rw’igihugu. Alibaba yatangiye kuwutangaho ubwasisi budasanzwe guhera mu 2009.

Mu mwaka ushize, Umuyobozi wa Alibaba, Jack Ma, yavuze ko ikigo cye gifite intego yo kuzaba giha serivisi z’ubucuruzi abantu miliyari ebyiri ku munsi mu myaka 20 iri imbere, ni ukuvuga kugeza mu 2036.

Umuyobozi wa Alibaba, Jack Ma, yavuze ko ikigo cye gifite intego yo kuzaba giha serivisi z’ubucuruzi abantu miliyari ebyiri ku munsi mu myaka 20 iri imbere, ni ukuvuga kugeza mu 2036

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza