00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afghanistan: Kabul yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba byaguyemo abantu 60, barimo abasirikare ba Amerika 10

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kanama 2021 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa 26 Kanama 2021, Afghanistan yibasiwe n’ibitero bibiri by’iterabwoba, byahitanye abantu 60 barimo abasirikare b’Abanyamerika 10, mu gihe abasaga 140 bakomeretse.

Ibi bitero byagabwe hanze y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kabul, ahari umubare munini w’Abanya-Afghanistan bategereje kwimurirwa mu bindi bihugu.

Byagabwe mu gace ka Abbey Gate, ahari abasirikare b’Abanyamerika bari gufasha mu bikorwa byo kwimura Abanya-Afghanistan.

Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yavuze ko “hari abasirikare b’iki gihugu baguye muri iki gitero, abandi barakomereka.”

Nubwo itigeze itangaza umubare, BBC ivuga ko abasirikare ba Amerika bapfuye ari 10.

Nyuma y’ibi bitero, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yahise ategura inama y’igitaraganya aho yatangaje ko igihugu cye kizakomeza ibikorwa byo kwimura Abanya-Afghanistan bashaka ubuhungiro.

Aba-Taliban bari ku butegetsi muri Afghanistan bavuze ko ibi bitero byibasiye uduce tugenzurwa n’Ingabo za Amerika, bemeza ko bamaganye ibi bitero byibasiye abasivile. Kugeza ubu ntiharamenyekana abagabye ibi bitero.

Ibi bitero byibasiye Afghanistan mu gihe hari hashize iminsi mike ibihugu birimo u Bwongereza na Amerika bitanze umuburo, bivuga ko Kabul ishobora kugabwaho ibitero by’iterabwoba.

Biravugwa ko iki gitero cyaguyemo abagera kuri 60 barimo abasirikare 10 ba Amerika
Iki gitero cyagabwe hafi n'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kabul

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .