00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afghanistan: Imodoka y’Aba-Taliban yagabweho igitero cyaguyemo abantu batatu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Imodoka y’Aba-Taliban yarimo kugenzura umutekano mu Mujyi wa Jalalabad uri mu Ntara ya Nangarhar, yagabweho igitero n’abantu bataramenyekana, gihitana abantu batatu, abandi benshi barimo abagore n’abana barakomereka.

Umujyi wa Jalalabad uzwiho kuba indiri y’Umutwe wa IS-K, uvuga ko udashyigikiye Leta y’Aba-Taliban, ukaba ukomoka ku mutwe w’iterabwoba wa ISIS wigeze guca ibintu muri Syria na Iraq.

Ni ubwa mbere kuva ingabo za Amerika zava muri Afghanistan, hagabwe igitero kiguyemo abantu. Umutwe wa IS-K wari uherutse kugaba igetero ku baturage bari ku kibuga cy’indege bifuza guhunga Afghanistan, kigwamo abantu 170 barimo abasirikare 13 ba Amerika.

Hagati aho, Aba-Taliban basohoye itangazo rishishikariza abarimu n’abanyeshuri b’abagabo gukomeza kujya ku mashuri kuri uyu wa Gatandatu, ufatwa nk’umunsi wa mbere w’icyumweru muri Afghanistan.

Imodoka y'Aba-Taliban yagabweho igitero cyaguyemo abantu batatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .