00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afghanistan: Ibihugu byatangiye guhungisha abadipolomate i Kabul, Umujyi usumbirijwe n’aba-Taliban

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kanama 2021 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bitandukanye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangiye guhungisha abakozi n’abatdipolomate babyo bakoreraga mu Mujyi wa Kabul muri Afghanistan, igihugu gisumbirijwe n’Aba-Taliban.

Kuri uyu wa Gatanu Aba-Taliban bafashe undi mujyi w’Umurwa Mukuru w’Intara ya Logar, witwa Pul-e-Alam, uri kuri kilometero 80 uvuye mu Murwa Mukuru Kabul wa Afghanistan.

Uko ibitero by’Aba-Taliban birushaho gukaza umurego bakanafata ibice byinshi bigize Afghanistan, niko bigira ingaruka ku basivile nk’uko Umuryango w’Abibumbye, Loni wabitangaje.

Ibitero by’aba-Taliban byahinduye isura nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikuyeyo abasirikare.

Nibura abantu barenga ibihumbi 250 bamaze kuva mu byabo nk’uko BBC yabitangaje.

Ku wa Gatanu kandi, aba-Taliban bafashe umujyi wa kabiri munini mu gihugu wa Kandahar n’umujyi uturanye na wo wa Lashkar Gah, ndetse n’umujyi wa Herat mu Burengerazuba. Ubu barimo kugenzura hafi kimwe cya gatatu cy’imirwa mikuru y’intara 34 zigize Afghanistan.

Umuvugizi w’ibiro bikuru by’ingabo za Amerika bya Pentagon, John Kirby, yavuze ko intambwe aba-Taliban bateye mu bihe bya vuba aha Ihangayikishije bikomeye ariko ahakana ibivugwa ko Kabul ishobora gufatwa n’aba-Taliban igihe icyo ari cyo cyose.

Biteganyijwe ko muri izi mpera z’icyumweru Amerika yohereza abasirikare bagera ku 3000 bo guhungisha abakozi ba ambasade ya Amerika aho nibura buri munsi hazajya hahungishwa ababarirwa mu bihumbi.

U Bwongereza na bwo ngo burimo kohereza abasirikare 600 bo gufasha guhungisha Abongereza n’Abanya-Afghanistan bahoze bakorera u Bwongereza. Bwavuze ko abakozi babwo bo kuri ambasade bagabanywa hagasigara bacye cyane bashoboka nk’uko u Budage na bwo bwabigenje.

Denmark na Norvège byo birimo gufunga ambasade zabyo burundu.

Aba-Taliban bakomeje gusatira Umujyi wa Kabul, ibihugu byatangiye guhungisha abakozi babyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .