00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afghanistan: Abarimu n’abanyeshuri b’igitsinagabo nibo basubukuye amasomo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 05:16
Yasuwe :
0 0

Muri Afghanistan amasomo yasubukuwe gusa atangira abahungu aribo bari kwiga kandi bigishwa n’abarimu b’abagabo gusa.

Itangazo ryashyizwe hanze mbere y’uko amashuri afungura muri iki gihugu ku wa Gatandatu, rivuga ko “abarimu b’abagabo n’abanyeshuri” bagomba kugera ku bigo bigaho.

Muri iki gihugu, amashuri yisumbuye yigwamo n’abanyeshuri bari hagati y’imyaka 13 na 18. Amenshi uba usanga abahungu n’abakobwa batigana.

Kuva umutwe w’aba-Taliban wakurwa ku butegetsi mu 2001, hari byinshi byakozwe mu burezi bishingiye ahanini ku kugabanya ikigero n’umubare w’abagore n’abakobwa batazi gusoma no kwandika. Hari impungenge ko ibintu bishobora gusubira irudubi muri iki gihe aba-Taliban basubiranye ubutegetsi.

Muri Afghanistan, abahungu nibo batangiye kwiga, abarimu b'abagabo nabo nibo bari kwigisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .