00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afghanistan: Abantu 50 baguye mu gitero cyagabwe ku musigiti

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Abantu 50 baguye mu gitero cyagabwe ku musigiti usengerwamo n’aba-Islam bo mu ruhande rw’Aba-Shia, mu gihe abandi 100 bakomeretse, harimo n’abakomeretse bikomeye.

Iki gitero cyagabwe n’umutwe wa IS-K, ushamikiye ku mutwe wa IS niwo wigambye iki gitero cyabereye mu Mujyi wa Kunduz uri mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Iki gitero kije gikurikirana ibindi bibiri umutwe wa IS-K wagabye ku bikorwa by’iyobokamana, cyane cyane ukibasira uruhande rw’Aba-Shia. Uyu mutwe kandi ntabwo wumvikana n’Aba-Taliban, aho umaze iminsi ugerageza kwica abayobozi bakuru bawo, ubashinja kwica abarwanyi bawo.

Hagati aho, itsinda rya Amerika riri kwitegura kugirana ibiganiro n’Aba-Taliban, ibya mbere biri buhuze impande zombi kuva Amerika yakura ingabo zayo muri iki gihugu.

Ingingo yo guha abagore uburenganzira bwo kwiga, ubwo gukora, kwita ku mutekano, kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’izindi zitandukanye ziri buganirweho n’impande zombi.

Abantu 50 baguye mu gitero cyagabwe ku musigiti muri Afghanistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .