00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afghanistan: Abagore bakoze imyigaragambyo barakubitwa

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abagore b’Abanya-Afghanistan bigabije imihanda y’Umurwa Mukuru Kabul, bigaragambya. Bavugaga ko bashaka guhabwa uburenganzira bungana n’ubw’abagabo muri guverinoma nshya.

CNN yatangaje ko abo bagore bamishwemo imyuka iryana mu maso ndetse bagahondagurwa n’ Aba-Taliban kugeza bamwe bavuye amaraso.

Nyuma y’iyo myigaragambyo yabaye ku wa 4 Nzeri 2021, uwitwa Soraya wahoze muri Guverinoma yabwiye Reuters ko bashakaga gukora kugana ku biro by’abari abayobozi ariko bagakumirwa.

Ati “Ariko mbere y’uko tuhagera, Aba-Taliban bakubitishije abagore amashanyarazi banabamishamo imyuka iryana mu maso. Banabakubitishije imbunda mu mutwe baravirirana ariko nta n’umwe wari uhari ngo ababaze impamvu yabyo.”

Iyi myigaragambyo ni iya gatatu ikozwe n’abagore kuva kuva Aba-Taliban batangaza intsinzi ku wa 15 Kanama 2021. Abagore basabwe kuguma mu ngo zabo n’abafite akazi bakagakorera mu ngo.

Ubwoba ni bwose ko ubutegetsi bushya bwabo bushobora kongera kwimakaza amahame akarishye y’Idini ya Islam (Sharia) nk’uko byagendaga mu myaka 20 ishize; aho abagore batemererwaga kugera ahahurira abagabo, bagakurwa mu mashuri n’ibindi.

Abagore b'Abanya-Afghanistan bakoze imyigaragambyo basaba guhabwa umwanya muri guverinoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .