00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afghanistan: Aba-Taliban batangiye kwirukana ingabo za Leta mu mijyi ikomeye

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Kanama 2021 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Umutwe w’Iterabwoba w’Aba-Taliban wafashe Umujyi wa Sheberghan ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Jowzjan iri mu Majyaruguru ya Afghanistan.

Umujyi wa Sheberghan waje uba uwa kabiri Aba-Taliban bafashe nyuma y’uwa Zaranj uri mu Ntara ya Nimruz iherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Guverinoma ya Afghanistan yabwiye AFP ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ko “Uwo mujyi wamaze kugera mu maboko y’Aba-Taliban” nubwo ihakana ko wose wigaruriwe, kuko ivuga ko ikigenzura ibice byawo.

Uretse iyo mijyi hari n’utundi duce tw’ibyaro izo ntagondwa zimaze kwigarurira.

Aba-Taliban bahangayikishije cyane Leta ya Afghanistan, cyane cyane nyuma y’ibitero bikomeye bakomeje kugaba nyuma y’igenda ry’Ingabo z’Abanyamerika, zimaze kuva muri Afghanistan ku kigero cya 95%, nubwo zikiri gufasha ingabo z’icyo gihugu binyuze mu kwifashisha indege zirasa Aba-Taliban.

Aba-Taliban bakomeje kubohoza imijyi ikomeye yagenzurwaga na Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .