00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afghanistan: Aba-Taliban barifuza ko Perezida yegura bakabona guhagarika imirwano

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Kanama 2021 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Umutwe w’aba-Taliban umaze iminsi wigaruriye ibice bitandukanye bya Afghanistan ufite icyifuzo kimwe ugashyira intwaro hasi, aho bifuza ko Perezida Ashraf Ghani ava ku butegetsi.

Uyu mutwe umaze iminsi wigaruriye intara nyinshi muri Afghanistan aho kuri ubu bivugwa ko ugenzura intara 12 muri 34 zigize icyo gihugu.

Kuri uyu wa Kane izo nyeshyamba zatangaje ko zigaruriye umujyi wa Kandahar, uwa kabiri mu bunini muri Afghanistan.

Impungenge zihari ni uko iyo ntambara uko ikomeza gukaza umurego ari ko yangiza byinshi birimo no gutakaza ubuzima kwa benshi, abandi bakava mu byabo.

Nubwo intambara ikomeje, Aba-Taliban bamaze igihe basaba ko Perezida Ghani ava ku butegetsi, bagahagarika imirwano.

Mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, umuvugizi w’izo nyeshyamba yavuze ko mu gihe cyose Ghani azaba avuye ku butegetsi biteguye guhagarika intambara ariko bakumvikana na Guverinoma ku muntu mushya uzajya ku butegetsi.

Uyu mutwe kandi waherukaga gusaba iyegura rya Ghani muri Nzeri 2020. Bavuga ko batamwemera nka Perezida kuko amatora yamuhaye manda ya kabiri mu 2019 yabayemo uburiganya.

Ikinyamakuru Conversation cyatangaje ko Ghani amaze igihe ashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko bisa nk’aho muri uyu mwaka zamukuyeho amaboko.

Hari ibaruwa yagiye hanze muri Werurwe uyu mwaka, aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Antony Blinken yasabye Ghani kwemera inzira y’ibiganiro n’aba-Taliban, harimo ibyo bamusaba byo gusesa Guverinoma cyangwa kwegura.

Ibyo kandi bishimangirwa n’ingabo za Amerika zari ziri muri Afghanistan zisa n’izigiye gushirayo zisubira mu gihugu cyazo.

Aba-Taliban bamaze iminsi basaba Perezida Ghani kuva ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .