00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afghanistan: Aba-Taliban bakomeje kwigarurira imijyi ikomeye, Perezida yahunze

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 Kanama 2021 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Afghanistan, Ashraf Ghani, yahungiye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Mazar-i-Sharif, ndetse na Minisitiri w’Ingabo, General Wali Mohammad Ahmadzai avanwa mu nshingano ze ahita asimburwa.

Ni mu gihe ibintu bikomeje kuzamba muri iki gihugu aho ibyihebe byo mu Mutwe w’Aba- Taliban bikomeje kwigarurira imijyi itandukanye ari nako abaturage bahunga ndetse n’abayobozi batandukanye barimo na Perezida wavuye mu Murwa Mukuru, Kabur akerekeza i Mazar-i-Sharif.

Hashize imyaka isaga 20 intambara ivuza ubuhuha muri Afghanistan, amahanga yavanyemo akayo karenge, nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe iciye amarenga yo kuva muri iki gihugu nubwo hari abasesenguzi bavuga ko harimo n’imikoranire ya hafi n’uyu mutwe w’ibyihebe wa Taliban.

Aba-Taliban ni umutwe w’ibyihebe bivuga ko bigendera ku matwara akaze y’Idini ya Islam [Islamic State] washinzwe mu myaka ya 1994, nyuma mu 1996 uza gufata ubutegetsi wongera guhirikwa mu 2001.

Kuva ubwo ibi byihebe byahirikwaga ku butegetsi, byahise bigana ishyamba gukora ibitero by’iterabwoba, byica abaturage, abandi bavanwa mu byabo.

Muri iyi minsi ibitero by’Aba-Taliban byongeye gukaza umurego ku buryo kuva ku wa Gatanu bamaze gufata imijyi icyenda irimo Faizabad, Farah, Pul-e-Khumri, Sar-e-Pul, Sheberghan, Aybak, Kunduz, Taluqan na Zaranj.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Kanama 2021, Minisitiri w’Imari w’Agateganyo, Khalid Payenda, yahise yegura ku mirimo ye ndetse ahunga igihugu nyuma y’uko uyu Mutwe w’Aba-Taliban ukomeje gukaza umurego.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko aticuza kuba igihugu cye cyaravanye ingabo muri Afghanistan, avuga ko abayobozi bo muri iki gihugu bakwiye kurwanirira igihugu cyabo bashyize hamwe.

Ni mu gihe iperereza ryakozwe n’inzego z’ubutasi bwa Amerika ryagaragaje ko Umurwa Mukuru wa Afghanistan uzaba wamaze gufatwa n’ibi byihebe mu minsi itageze kuri 90.

Kugeza ubu Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abaturage barenga 1000 bamaze kwicwa mu gihe cy’ukwezi kumwe kandi imirwano iracyakomeje ndetse irimo gukaza umurego.

Perezida wa Afghanistan, Ashraf Ghani, yahungiye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Mazar-i-Sharif
Ibyihebe by'Aba-Taliban bikomeje gukaza umurego mu gufata imijyi itandukanye
Kugeza ubu Aba-Taliban barimo kugenzura ibice byinshi muri Afghanistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .