00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afghanistan: Aba-Taliban bafite imari ishyushye ikenewe n’Isi yose

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 19 Kanama 2021 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Amahanga aribaza uko Aba-Taliban bazabyaza umusaruro amahirwe babonye yo kwigarurira igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro ahanzwe amaso n’Isi yose mu rugamba rwo kubaka iterambere ritonona ibidukikije; by’umwihariko mu ikorwa ry’imodoka zifashisha amashanyarazi hakumirwa imyuka ihumanya ikirere iterwa n’ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

Kuva muri Nyakanga 2021 Aba-Taliban ntibigeze babura mu nkuru z’ibitangazaamakuru bikomeye hirya no hino ku Isi. Nyuma y’uko birukanye guverinoma ya Ashraf Ghani igakwira imishwaro bagasubira ku butegetsi bari barahiritsweho mu 2001, haribazwa uko bazateza imbere igihugu kuko abasesenguzi bagaragaza ko ubukungu bwacyo bushobora gutera imbere mu myaka 10 kiramutse kiyobowe neza ndetse kigakoresha umutungo kamere gifite.

Mu 2010 ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi, bagaragaje ko Afghanistan ifite umutungo kamere mu butaka wabarirwa miliyari 1.000$. Nyamara iracyabarwa mu bihugu bikennye kuko 90% by’abayituye bari munsi y’umurongo w’ubukene aho badakoresha 2$ agenwa na guverinoma yaho.

Umutungo kamere w’agaciro kanini wahagaragaye urimo Ubutare, Umuringa, Zahabu, Lithium na Néodyme ifatwa nk’iyanga mu Isi.

Muri Gicurasi 2021 Urwego Mpuzamahanga rushinzwe Ingufu (IEA) rwatangaje ko intego Isi yihaye yo gukemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe itazagerwaho nihatabaho ubwiyongere bw’amabuye y’agaciro yakwifashishwa hakorwa imodoka zifashisha amashanyarazi, panneau solaire n’izindi ngufu z’ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije ryakwifashishwa.

Ayo rwavugaga akenewe cyane ni Umuringa, Lithium, Nickel, Cobalt ndetse na Néodyme.

Uretse umuringa, 75% by’ayo yandi aboneka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bushinwa na Australie.

Mu kiganiro Rod Schoonover watangije ikigo Ecological Futures Group cyibanda ku kureba ibibangamira ibinyabuzima, imihindagurikire y’ibihe n’ibibazo by’umutekano, yavuze ko Afghanistan ari kamwe mu turere dukungahaye.

Ati “Afghanistan ni kamwe mu turere dukungahaye ku mutungo kamere w’agaciro kenshi, kandi unakenewe mu bukungu bugezweho mu kinyejana cya 21.”

Ku rundi ruhande ariko umutekano muke, amapfa, ibikorwaremezo bidateye imbere ndetse na ruswa byakomeje kuba inzitizi mu kubyaza umusaruro uwo mutungo ku buryo kugeza ubu ntacyo umariye icyo gihugu. Byanazitiye ishoramari ryashoboraga kuba hari icyo ryafasha mu gihe urwego rw’abikorera rwaba ruhabona amahirwe.

Icyizere cy’impinduka cyitezwe ku Bushinwa

Aba-Taliban bakimara kwigarurira ubutegetsi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuze ko ziteze amaso imiyoborere yabo kuko zizi ko bazimakaza amahame akaze y’idini ya Islam azwi nka “Sharia”. Ubwo baherukaga ku butegetsi hagati ya 1996 na 2001 ni yo bagenderagaho, bakabuza abakobwa kwiga, abagore ntibemererwe gukorera aho barebwa n’abagabo ndetse bakicisha amabuye abashinjwa ibyaha.

U Bushinwa n’u Burusiya byo byatangaje ko bishaka imikoranire na bo.
Ku wa 16 Kanama 2021 u Bushinwa bwatangaje ko bwakomeje “imikoranire n’umubano n’Aba-Taliban”. Ubu ni bwo bufatwa nk’igihugu cya mbere mu bucukuzi bwa Néodyme, aho mu 2019 bwari bwihariye 60%.

Nyuma y’ibiganiro byahuje Umuyobozi w’Aba-Taliban, Abdul Ghani Badar, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi; abasesenguzi bavuga ko bushobora kuba ari bwo buzafasha mu gucukura ayo uwo mutungo kamere.

Afghanistan ubu yinjiza miliyari imwe y’amadolari ya Amerika buri mwaka ikuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko bibarwa ko hagati ya 30% na 40% arigiswa kubera ruswa n’abahashoza intambara.

Amahanga aribaza uko Aba-Taliban bazabyaza umusaruro amahirwe babonye yo kwigarurira igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro ahanzwe amaso n’Isi yose
Umuyobozi w’Aba-Taliban,Abdul Ghani Badar(ibumoso), na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi(iburyo), bagiranye ibiganiro ku wa 28 Nyakanga 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .